Abagana gare Mpuzamahanga ya Nyabugogo ivuga ko bashyiriweho ivuriro ry’Ibanze mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abayigana.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nyuma yo gusanga hari abajyaga bahura n’ibibazo by’ubuzima bakabura ubutabazi bw’ibanze , bwashyizeho iri vuriro mu rwego rwo kugoboka ubuzima bw’abagana iyi gare.
Iri vuriro rizajya ritanga serivisi zitandukanye zirimo gusuzuma indwara ,kuvura inkomere, gufata ibizamini, kuboneza urubyaro, no gutanga ubujyanama ku babaswe n’ibiyobyabwenge.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye UMUSEKE ko mu gushyiraho iri vuriro ari uko Nyabugogo ari ahantu hahurira abantu benshi kandi nta hantu hatangwaga serivisi z’ubuzima hahari.
Yagize ati “ Nyabugogo ni ahantu hanyura abantu benshi , rimwe na rimwe bashobora kuba bahagirira ibibazo by’ubuzima. Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abaturage, nibwo twatekereje ko hakwiye kuba hajya poste de sante kuko hafi hariya nta yindi ihari .
Yakomeje agira ati “Aho ushobora kubona ni farumasi. Ukibaza ese umuntu aramutse aguye igihumure muri gare cyangwa impanuka runaka ishobora kuba , tukibaza ngo umuntu yatabarwa gute ? nta kigo Nderabuzima kiri hafi, ni byo byatumye dutekereza ko hagomba gushakwa uburyo haboneka ubutabazi bwihuse.”
Akomeza avuga ko Umujyi wa Kigali wavuganye n’abantu basanzwe bakora ubuvuzi babegurira iri vuriro.
Agira ati “Icyo twe nk’Umujyi twakoze, ni ugushaka abantu bigenga basanzwe babikora, hanyuma uwumva yabikora, yaza tukamuha aho akorera , tukareba icyo bizatanga.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko iri Vuriro ry’Ibanze rizajya ritanga serivisi buri munsi kandi amasaha yose.
- Advertisement -
Icyakora Umujyi wa Kigali uvuga ko mu gihe ibikorwa byo kubaka gare nshya bizaba bitangiye , iri vuriro ry’Ibanze na ryo riri mu bikorwa bigomba kwimurwa .
UMUSEKE.RW