Abagana Ibitaro bya Ruhengeri baremwe agatima

Abarwayi n’abarwaza mu Bitaro bya Ruhengeri bari bamaze igihe binubira serivisi zitanoze, bahumurijwe ko ikibazo kizakemuka nyuma yo kwagura Ibitaro no kubishyira ku rwego rwiza.
Byagarutsweho ku wa 09 Gashyantare 2025, ubwo hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi ku nshuro ya 33.
Ni ibirori byaranzwe n’igitambo cya Misa, abarwayi bahabwa impano, baranasangira, mu rwego rwo kubagarurira icyizere cy’ubuzima.
Munyankusi Augustin, umwe mu barwayi, avuga ko umunsi wabahariwe ubagarurira icyizere cyo gukira, kandi we na bagenzi be bishimiye ko ibitaro bigiye kubakwa neza bityo bakabona serivisi nziza.
Yagize ati: “Umunsi mukuru waduhariwe utuma twumva ko batuzirikana, tukagarura icyizere n’ubwo twaba dufite indwara ihoraho, kandi kumva ko ibitaro byacu bigiye gusanwa bikazanatanga serivisi nziza ni ibyishimo.”
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Phirbert, yavuze ko bigiye gusanwa vuba, bigakemura ibibazo byagaragaraga mu mitangire ya serivisi.
Yagize ati: “Ibitanda nabyo ni bike, kuko hari ubwo biba byenda kuzura hafi ku kigero cya 100%, bitewe n’umubare munini w’abarwayi twakira, ibyo bikajyana n’umubare muto w’ababavura n’ababafasha, ndetse n’ubuto bw’aho bavurirwa.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yemeje ko n’ubwo ibikorwa byo kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri byatinze, bizatangira vuba kandi bikazihuta.
Yagize ati: “Twatangiye kuvugurura Ibitaro, amasezerano yo kubaka ahandi azaba yarangiye muri uku kwezi kwa kabiri. Aho kwimurira abarwayi n’izindi serivisi harabonetse, mu mezi atatu bazaba bimuwe, hakazatangira gusenywa no kubakwa.”
Ibitaro bya Ruhengeri byakira abarwayi bivuza bataha bari hagati y’ibihumbi 65 na 70 ku mwaka, bakagira ibitanda 328. Gusa, nyuma yo kuvugururwa, ibibazo bibivugwamo bizakemuka, hanongerwe abaganga, ibikoresho n’ibindi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yayoboye Misa yo guhimbaza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi wizihijwe ku nshuro ya 33
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori
Bafashwe umwanya bacinya akadiho
Hatanzwe impano zitandukanye mu rwego rwo kugarurira icyizere abarwayi
UMUSEKE.RW i Musanze