Abihayimana bavuye i Kinshasa babonanye na Perezida Kagame

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Intumwa zigizwe na CENCO/ECC zabonanye na Perezida Paul Kagame

Urwego rukuriye Abasenyeri muri Congo Kinshasa rwemeje ko intumwa zarwo zahuye na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kuganira ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere.

Ifoto ya Perezida Paul Kagame ari kumwe n’aba basenyeri bo muri Kiliziya Gatolika n’abo mu madini ya giporotestanti yakomeje kugenda igarukwaho ku mbuga nkoronyambaga.

Urwego rwitwa CENCO rwemeje ko muri gahunda igamije kubanisha mu mahoro abatuye Congo Kinshasa intumwa zigizwe na CENCO/ECC zabonanye na Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki 13 Gashyantare i Kigali.

Abagize iri tsinda bari bavuye i Goma muri Kivu ya Ruguru aho bahuye n’umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa mu rwego rwo kuganira uko haboneka amahoro mu nzira y’ibiganiro.

Mu byo basabye harimo guhagarika imirwano, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma no gufasha ko abaturage bagerwaho n’inkunga.

Musenyeri Nshole Donatien avuga ko gahunda yabazanye i Goma n’i Kigali na Perezida Felix Tshisekedi ayizi kandi ko atababujije.

Aba banyamadini bahuye na Perezida Felix Tshisekedi mbere yo guhura na Corneille Nangaa na Perezida Paul Kagame, ndetse igitekerezo cyabo cyakiriwe n’andi madini nay o yagiye kureba Perezida Felix Tshisekedi agasaba ko na yo agira uruhare muri ibi biganiro.

Nyuma yo guhura n’umunyepolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe na Leta ya Congo, bazajya mu Bubiligi guhura n’abandi banyepolitiki.

Aba bihayimana bari bavuye i Goma guhura na Corneille Nangaa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *