Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umupira w’Amaguru (She-Amavubi), yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere aho iri kwitegura imikino ibiri izayihuza na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka.
Kuri uyu wa mbere, ni bwo abatoza barimo Mukamusonera Théogenie, Séraphine ndetse na Safari Jean Marie Vianney, batangije imyitozo y’Amavubi y’Abagore. Ni imyitozo yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Abakinnyi bose bahamagawe barimo na Mukandayisenga Jeanine ‘Ka-Boy’ ukinira Yanga Princess yo muri Tanzania, bakoze iyi myitozo. Umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Misiri, uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 21 i Kigali mu gihe uwo kwishyura uzakinwa tariki ya 25 Gashyantare i Cairo.
N’ubwo imyitozo yatangijwe n’aba batoza b’Abanyarwanda, birakekwa ko iyi kipe ishobora kuzatozwa n’umutoza ukomoka mu Bufaransa, Bérnard Rodriguez w’imyaka 60 waciye mu makipe arimo Espérance de Tunis yo muri Tunisie. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yemeje ko She-Amavubi, igomba kuzaba ifite umutoza ufite amasezerano ahoraho.
UMUSEKE.RW