Assiati wa Isango Star mu bagore bari guhugurirwa gutoza – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangiye guhugura abagore barimo Umunyamakuru wa Isango Star, Assiati Mukobwajana, batangiye amahugurwa yo gutoza umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa mbere, biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa, hatangijwe amahugurwa yagenewe abagore baturutse mu makipe y’abatarengeje imyaka 17 na 20 ari gukina shampiyona y’abangavu muri iki cyiciro cy’imyaka.

Aya mahugurwa ya Licence D yitabiriwe n’abagera kuri 30, azakorwa tariki 17-20 Gashyantare 2025. Ni amahugurwa ari gukorwa ku bufatanye bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda.

Munyankaka Ancille uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe, Hamim ushinzwe amahugurwa ndetse n’Umuyobozi wa Tekiniki, Gérard Buscher, ni bo batangije aya mahugurwa ku mugaragaro.

Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abagore babarizwa muri ruhago y’Abagore mu Rwanda, ndetse no kubakundisha umupira w’amaguru nka basaza ba bo. Ibi kandi biri muri gahunda irambye y’itagenyabikorwa ry’imyaka ine (2026-2030).

Mu myaka ine iri imbere, hateganywa abagore 100 bazaba bafite Licence D. Hari hasanzwe hari 66, ubu umubare wageze kuri 96. Mu bandi bagaragaye muri aya mahugurwa, harimo Umuyobozi wa Forever WFC, Hon. Mukanoheri Saidat usanzwe yarihebeye ruhago y’Abagore.

Kugeza ubu, habarwa abatoza batandatu b’abanyezamu b’abagore na barindwi bongerera ingufu abakinnyi. Abagera kuri 13 bamaze kubona Licence B-CAF.

Abagera kuri 30 bari guhugurirwa gutoza ku rwego rwa Licence D
Assiati Mukobwajana (uri hagati) wa Isango Star n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, Axella (uri ibumoso), bari muri aya mahugurwa
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, ubwo yatangizaga aya mahugurwa
Bateze amatwi bakurikira neza amasomo

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *