Etincelles yemeje ko yahaye akazi Seninga Innocent

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, bwemeje ko bwahaye akazi Seninga Innocent nk’umutoza mukuru wa yo wayigarutsemo ku nshuro ya Gatatu.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, ni bwo ikipe ya Gendarmerie FC yo muri Djibouti, yatandukanye na Seninga Innocent wari umutoza mukuru wa yo. Amakuru yatangajwe n’uyu mutoza, ni uko gutandukana kw’impande zombi, byifujwe na we kubera kudahemberwa igihe.

Uyu mutoza yahise agaruka mu Rwanda, ndetse kuri uyu wa kabiri nib wo ubuyobozi bwa Etincelles FC bwamwerekanye nk’umusimbura w’uwahoze ayibereye umutoza mukuru, Nzeyimana Mailo wasubiye i Burundi kubera uburwayi.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Visi Perezida w’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, Singirankabo Rwezambuga uzwi ku izina rya Député, yemeje ko uyu mutoza yamaze guhabwa izi nshingano.

Ati “Yego ni byo. Seninga ni we mutoza mukuru wa Etincelles FC muri iyi mikino yo kwishyura.”

Abajijwe niba azakomeza gukorana n’abungiriza yahasanze, uyu muyobozi yavuze ko uburenganzira bwo guhitamo abo bazakorana, ari ubwe.

Ati “Bizaterwa na we.”

Ni inshuro ya Gatatu, Seninga yongeye kujya gutoza Etincelles FC nyuma yo kuyivamo mu 2019 ayishinja kutamuhembera igihe no mu 2016.

We na bagenzi be barimo Karisa François ahasanze, bafite umukoro ukomeye wo kuyikura mu makipe ahataniye kutajya mu cyiciro cya kabiri.

- Advertisement -

Ubwo aheruka kuyivamo mu 2019, mu mikino icyenda ya shampiyona uyu mutoza yari amaze gutoza Etincelles FC, yatsinzemo imikino itatu, inganya ibiri ndetse itsindwa ine. Icyo gihe yayisize ku mwanya wa cyenda mu makipe 16.

Seninga Innocent yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Etincelles FC
Etincelles FC iri makipe ahataniye mu makipe atatu ya nyuma

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *