Gen Sematama yasimbuye Gen Makanika wishwe na FARDC

Abarwanyi ba “Twirwaneho” baharanira kurinda uburenganzira bw’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa Congo bashyizeho Gen Sematama Charles nk’umuyobozi mukuru wasimbuye Gen Michel Rukunda bita Makanika wushwe n’ingabo za Congo FARDC mu minsi ishize.

Sematama yabwiye Ijwi rya America ko umutwe wa Twirwaneho ugiye kwiyunga na M23/AFC bakarwana intambara yo gukura Felix Tshisekedi ku butegetsi.

Umuyobozi wa Twirwaneho Brig.Gen Charles Sematama yavuze ko batajyaga barwanira gufata ahantu, ariko ubu ngo nyuma yo gufata Minembwe bageze ahitwa Mikenke.

Yavuze ko urugamba Gen Makanika yatangiye bazaziba icyuho cye bagakomeza ibikorwa bye, kandi ko bizagenda neza.

Ati “Tumaze imyaka 7 abaturage birwanaho, twagerageje gutabaza amahanga, dusaba guverinoma ko yarinda abaturage kimwe n’abandi ariko bikomeza kunanirana, ku buryo za Mai Mai zihuje na FDLR na Red Itabara batangira gusenyera Abanyamuleneg babakura mu gihugu, twatabaje amahanga ariko akomeza guceceka arraebera, kugera igihe n’umuyobozi bamwishe, twe tugerageza kwihuza n’abandi kugira ngo tugire umutekano urambye kuko Guverinoma yananiwe kurinda abaturage.”

Gen Sematama avuga ko ingabo za Leta, FARDC ari zo zitera abaturage bityo ko kumva ko Twirwaneho yihuje na M23/AFC bitaza kubatungura.

Yasabye abasore b’Abanyamulenge kwitabira ibikorwa byabo bakarwanya Leta ya Congo.

Twirwaneho yemeje ko Gen. Makanika yaguye ku rugamba

- Advertisement -

UMUSEKE.RW