Gicumbi: Abantu batatu baguye mu mpanuka y’imodoka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abanyonzi bari ku muhanda yabagaonze

Abantu batatu bo mu  karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, barimo n’umubyeyi  n’umwana we, baguye mu mpanuka y’imodoka.

Ni Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi ifite Plaque RAH 072G yavaga Gicumbi yerekeza Kigali .

Iyi mpanuka yabaye kuwa wa 16 Gashyantare 2025  mu Mudugudu wa Gihira, Akagari ka Gaseke mu Murenge wa Mutete,ubwo  iyi modoka yashakaga kunyura ku ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite Plaque RAH 774 bigatuma igonga n’abaturage bari mu mpande z’ umuganda.

Ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka harimo ufite imyaka 29, uw’ imyaka 40 ndetse n’ umwana wari uhetswe mu mugongo wari ufite imyaka ine wagejejwe ku bitaro bya Byumba agahita ashiramwo umwuka, nyuma y’uko nyina umubyara nawe yari amaze kuhasiga ubuzima.

Abaturage babonye iby’iyi mpanuka batangarije UMUSEKE ko iyi modoka yo mu bwa Fuso yashakaga kunyura ku ivatiri bigatuma igonga abanyonzi bari batwaye amagare mu muhanda.

Umwe yagize Ati” Fuso  yerekezaga iKigali, muri uwo mwanya yadepasaga( kunyuranaho) nibwo yahise igonga ivatiri n’amagare yazaga yerekeza mu karere ka Gicumbi “.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete wabereyemo iyi mpanuka, Mwanafunzi Deogratias, yahamirije UMUSEKE iby’ aya makuru, avuga ko abakomeretse nabo bahise bajyanwa kuvurwa mu buryo bwihuse.

Ati” Impanuka Yabaye ejo tariki ya 16 Gashyantare 2025 saa mbili  . Ni abantu batatu bapfuye, umwe  yaguye aho impanuka yabereye abandi bari bagejejwe ku bitaro.”

Yakomeje agira ati “ Ni FUSO yagonze ivatiri,inagonga abanyamaguru n’umunyonzi.Abakomeretse bari ku magare ni batatu ndetse hanakomeretse abandi bantu batatu bari mu ivatiri iyi modoka yagoganye nayo.”

- Advertisement -

Gitifu Mwanafunzi avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba,  umwe ajyanwa ku bitaro bya Kigali CHUK.

Gitifu avuga ko uwagonze yahise atoroka, akaba agishakishwa.

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yagoganye n’ivatiri

NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE.RW/ GICUMBI 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *