Ibyo kwishimira muri Ruhago y’Abagore y’u Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

N’ubwo hakiri urugendo rwo kugira ibishyirwa neza ku murongo mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, abafite aho bahurira na yo barimo Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya yo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, baganiriye kuri gahuna irambye y’imyaka ndetse bagira ibyo bishimira bimaze kugerwaho.

Ku wa 11-12 Gashyantare 2025, biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri Ferwafa, habaye umwiherero wahuje abafite aho bahuriye na ruhago y’abagore mu Rwanda, barimo abakozi b’iyi komisiyo, bamwe mu ba komiseri barimo Ushinzwe Komisiyo y’Amarushanwa n’Ushinzwe Komisiyo y’Iterambere na Tenikiniki muri iri shyirahamwe ndetse harimo Ushinzwe Club Licensing n’Umujyanama mu bya Tenikiniki.

Icyari ku murongo w’ibyigwa muri uyu mwiherero, kwari ugutegura gahunda irambye y’imyaka ine iri imbere (2026-2030) (strategic plan). Mbere yo kureba ibizakorwa muri iyo myaka, habanje kurebwa ibyakozwe muri gahunda yari yateguwe ya 2022-2025.

Bimwe mu byagarutsweho byo kwishimira muri iyi gahunda irambye izarangirana n’uyu mwaka, harimo ko byibura abakobwa basigaye baratinyutse gukina umupira w’amaguru, nyamara mu myaka yo ha mbere byitwaga kunanirana.

Abagore baratinyutse.

Kugeza ubu, abatoza b’abagore bagera kuri 13, bamaze kubona Licence B-CAF. Abatoza bagera kuri batandatu bamaze kubona ibyangombwa byo gutoza abanyezamu mu gihe barindwi babonye ibyo kuba abatoza bongerera imbaraga abakinnyi.

Ikirenze kuri ibi kandi, ubu mu Rwanda habarurwa abakinnyi 1800 bafite ibyangombwa bya Ferwafa (Licences). Ibi birasobanura neza ko igitsina-gore kimaze gutinyuka kwinjira muri ruhago.

Leta igiye kunganira amakipe azajya asohokera Igihugu!

Mu bindi byagarutsweho byo kwishimira muri uyu mwiherero, ni uko amakipe y’abagore azajya asohokera Igihugu mu marushanwa Nyafurika, azajya ahabwa nkunganire ya Leta, nyamara nta bwo ubu bufasha bwari busanzweho.

- Advertisement -

Ikipe zareze abakinnyi bakajyanwa ahandi, zizajya zihabwa indezo!

Kimwe nk’umwanzuro wafashwe biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, ni uko ikipe y’abagore izajya ijyana umukinnyi warerewe mu irerero runaka, izajya yishyura iryo rerero angana na miliyoni 2.5 Frw. Ibi biri mu rwego rwo guha agaciro amarerero acamo abana b’abakobwa bakiri bato.

Amarushanwa y’abagore, agiye kwiyongera.

Hatanzwe ibitekerezo by’uburyo amarushanwa y’Abagore yakwiyongera. Bimwe mu byavuzwe, ni uko nyuma ya shampiyona isanzwe, amakipe atandatu ya mbere yazajya akina hagati ya yo ahanganiye igikombe cya shampiyona n’imyanya, hanyuma atandatu ya nyuma agahura ahataniye kutamanuka mu cyiciro cya mbere.

Ibi bizatuma imikino 21 amakipe yakinaga muri shampiyona, yiyongeraho indi 10 ikaba 31. Ibi kandi biziyongera ku marushanwa yari asanzwe nk’Igikombe cy’Amahoro, Super Coupe n’Igikombe cy’Intwari.

Andi marushanwa akinwa mu buryo buhoraho muri ruhago y’Abagore, ni shampiyona z’abato batarengeje imyaka 17 na 20 ndetse n’icyiciro cya Kabiri.  Hatekerejwe ko mu gihe runaka hajyaho icyiciro cya gatatu.

Amakipe agiye kuvu gukinira ku bibuga bibi!

Mu bitekerezo byatanzwe muri uyu mwiherero, harimo icyakorwa ngo amakipe y’abagore ave ku bibuga bibi akiniraho, cyane ko biri mu bituma bashobora gusoza gukina bakiri bato.

Hemejwe ko hagiye gukorwa ubukangurambaga ku makipe aba mu Intara ziirimo ibibuga byiza kugira ngo abe ari azajya yakirira imikino. Kimwe mu bisubizo byahise biboneka, ni uko ubwo itapi iri muri Stade mpuzamahanga ya Huye izaba ikuwemo hashyirwamo indi nshya, iyitwa ko ishaje izajyanwa ku kibuga cya E.S Mutunda.

Andi makipe mu mwaka utaha, yemeje ko agomba kuzajya yakirira ku bibuga byiza akareka guheranwa n’amateka yo gukinira ahabi.

Mu bindi byagarutsweho muri uyu mwiherero, ni uko ababarizwa muri ruhago y’Abagore mu Rwanda, bakwiye kurushaho kuyikorera ubuvugizi kugira ngo ibashe kubona ubushobozi buyifasha kubaho nk’uko basaza ba bo babaho. Hemejwe ko buri kipe igiye kongera imbaraga mu kuyimenyekanisha kuruta uko byari bimeze.

Umwiherero wasojwe hafashwe ingamba zivuga ko umupira w’amaguru w’abagore, ugomba gushinga imizi kandi biciye muri ba nyirayo n’abandi bose bayireberera.

Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Rwanda, Munyankaka Ancille ubwo yatangizaga uyu mwiherero
Jules Karangwa ni we wayoboye uyu ibiganiro byaganiriweho muri uyu mwiherero
Hadidja wigeze kuba muri Komisiyo y’Umupira w’Abagore muri Ferwafa, yatanze ibitekerezo bitandukanye muri uyu mwiherero
Umuyobozi wa Inyemera WFC unasanzwe muri Komisiyo ya Audit muri Ferwafa, yari mu batanze ibitekerezo bitandukanye
Hon. Mukanoheri Saidat uyobora Forever WFC, nawe yari muri uyu mwiherero
Ni umwiherero wahuriwemo n’ingeri z’abafite aho bahurira na ruhago y’Abagore mu Rwanda
Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekiniki muri Ferwafa, Habimana Hamdan, yari ahabaye
Amarushanwa agiye kwiyongera mu makipe y’Igihugu y’Abagore

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *