Igikombe cy’Amahoro: Rayon yahacanye umucyo, APR na Police zirasitara

Mu mikino ibanza ya 1/8 y’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatsindiye hanze, APR FC isitarira i Musanze mu gihe Police FC yaguye mu Karere ka Nyanza.

Imikino isoza ibanza 1/8 mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, yakinwe kuri uyu wa Gatatu. Iyari ihanzwe amaso, irimo Gikundiro ndetse n’ikipe y’Ingabo, cyane ko ari yo makipe ayoboye ruhago y’u Rwanda.

Kuri Stade Umuganda, Rutsiro FC yari yakiriye Rayon Sports yaherukaga kunganya na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona. Gikundiro nk’ikipe isanzwe ifite intego zagutse kurusha Abanya-Rutsiro, ni yo yahabwaga amahirwe yo gutsinda umukino.

Nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Fall Ngagne, ku munota wa 23 gusa, umunya-Mali, Adama Bagayoko yari ahagurukije aba-Rayons nyuma yo guhindukiza umunyezamu w’iyi kipe itozwa na Gatera Moussa. Abasore ba Robertinho bacunze igitego cya bo kugeza igice cya mbere kirangiye.

Iminota 15 y’igice cya Kabiri, yari ihagije ngo Youssou Diagne abe yongeye guhagurutse abakunzi ba Gikundiro. Rutsiro FC yatangaga ibimenyetso by’uko uyu munsi utari uwayo, byayisabye ko umukino ugera ku munota wa 84 ngo ibone igitego cyatsinzwe na Jonas.

Ikipe yo mu Nzove yakomeje gucunga ibitego bya yo kugeza umukino urangiye. Musanze FC yagwaga miswi na APR FC 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze. Police FC yo yatsindiwe i Nyanza na Nyanza FC ibitego 2-1.

Ahandi hibazwaga ikivamo bitewe n’uko ikipe zombi zivoma hamwe, ni ku Mumena ku mukino wahuje City Boys FC yo mu cyiciro cya Kabiri na Gorilla FC yo mu cyiciro cya mbere. Izi zombi zanganyije igitego 1-1. AS Muhanga yo yatsindiwe i Muhanga na Gasogi United ibitego 2-0. Amagaju FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Indi yabaye mu minsi ishize, ni uwo AS Kigali yatsinze yatsinzemo Vision FC ibitego 2-1, Intare FC yatsinzwe na Mukura VS igitego 1-0.

Abanya-Sénégal ba Rayon Sports, bayihesheje ibyishimo
Umunya-Uganda wa APR FC, Deni Omedi nta bwo yabonye izamu kuri uyu munsi
Rayon Sports byayigoye ariko ihikura kigabo
Aba-Rayons bagiye gushyigikira ikipe ya bo i Rubavu

UMUSEKE.RW

- Advertisement -