Imitwe ya Politiki yamaganye Tshisekedi ushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yamaganye umugambi mubisha wa Perezida Felix Tshisekedi n’abo bafatanya  barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro b’abazungu n’umutwe wa Wazalendo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubuyobozi bwarwo.

Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda irimo: FPR Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP, PS Imberakuri, na DGPR- Green Party kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025.

Rivuga ko nyuma y’ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’ibikorwa by’ubushotoranyi bikomeje kwibasira u Rwanda, bikorwa n’Ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Ndetse hakagaragara ubufatanye butaziguye hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, uhabwa inkunga y’intwaro, imyitozo ya gisirikare n’amafaranga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugambirira gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibi bikaba byaragaragajwe n’ibitero byinshi no guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda byakozwe n’ingabo za FARDC, umutwe wa FDLR n’indi mitwe, harimo n’ibitero biherutse kwica abantu 16, abandi 177 bagakomereka i Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rigizwe na: FPR Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP, PS Imberakuri, na DGPR- Green Party, ryatangaje ko rishyigkiye Perezida Paul Kgame ndetse ko ryamaganye Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika bashakaga gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Itangazo riti “ Yamaganye ku mugaragaro umugambi mubisha wa Perezida Felix Tshisekedi afatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro b’abazungu n’umutwe wa Wazalendo; mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubuyobozi bwarwo bwashyizweho n’abaturage.”

Iyi mitwe ya Politike kandi yasabye Tshisekedi guhagarika ubufatanye bwose n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse ukaba umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Aba banyapolitike bagaragaje ko bashyigikiye ingamba z’ubwirinzi zashyizweho na Leta y’u Rwanda zo kurinda ubusugire ndetse bavuga ko bashyigikiye ibyemezo byafatiwe mu nama ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’Umuryango w’lterambere w’lbihugu by’Afurika y’Amajyepfo (EAC-SADC).

- Advertisement -

Rigakomeza riti “Imitwe ya Politiki igize Ihuriro ishyigikiye ingamba z’ubwirinzi zashyizweho na Leta y’u Rwanda zo kurinda ubusugire bw’lgihugu no kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda, kandi iboneyeho gushimira Ingabo z’lgihugu uburyo zibumbatiye umutekano w’u Rwanda.”

Nk’uko bigaragara mu itangazo imitwe ya Politik iyamaganye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kugaragaza imyitwarire ya ba mpatsibihugu mu gushishikariza amahanga gufatira ibihano u Rwanda n’Abayobozi barwo, ko ibyo atari cyo gisubizo.

Riti “Bikaba [ibihano] bidindiza inzira y’ibiganiro byemejwe n’abakuru b’ibihugu by’Afurika.”

Muri iyi minsi, ibihugu bimwe na bimwe byafashe inzira yo gukorera mu binyoma bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse na bimwe mu bihugu by’i Burayi byayobotse inzira yo guharabika u Rwanda no kwirirwa rusaba ibihano bigamije kubangamira imzira y’iterambere ry’u Rwanda.

Aho niho imitwe ya Politiki igize ihuriro yashishikarije Abanyarwanda bose gukomeza kunga ubumwe no guharanira kwigira kuko akimuhana kaza imvura ihise.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW