John Legend nyuma yo gushyirwaho igitutu ngo ahagarike igitaramo yatanze ubutumwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
John Legend nyuma yo gushyirwaho igitutu ngo ahagarike igitaramo yatanze ubutumwa

John Legend nyuma yo gushyirwaho igitutu  ngo ahagarike igitaramo cyo mu Rwanda, yatangaje ko atari kubikora ngo kuko yari kuba ashyize igihano ku banyarwanda .

Ni amagambo yatangarije BBC nyuma yaho mu ijoro ryo kuwa wa Gatanu, akoreye  igitaramo muri BK Arena.

Uyu muhanzi yataramiye i Kigali binyuze mu bitaramo bya Move Afrika, bitegurwa ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Ni igitaramo cyavuzweho cyane kuko  Umuryango  Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Right Faundation wasabye ko atakorera iki gitaramo mu Rwanda, barushinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu muryango HRF wari wandikiye ubutumwa bwa email uyu muhanzi usaba ko igitaramo cye cyo mu Rwanda gihagarara kubera ko ruvugwa mu bibazo by’umutekano mucye muri Congo.

Mu ijoro ryo kuwa gatanu, mu gitaramo cyanitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda ndetse na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, uyu muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe, asubiranamo indirimbo n’abakunzi be.

Mu kiganiro na BBC, John Legend yavuze ko nta mpamvu go kudakorera igitaramo mu Rwanda ngo kuko ibibazo by’umutekano mucye muri Congo, nta ruhare abaturage babifitemo.

Ati “ Ni ingenzi kukizana mu Rwanda  ndetse n’ahandi ku mugabane, Ntabwo nari kwemera uwo mugambi [guhagarika igitramo] kuko simfa kwemera buri kimwe umuyobozi  runaka yakoze. Sintekereza ko dushobora guhana abaturage b’u Rwanda  cyangwa ab’ikindi gihugu kubera ko  kuko tutagira ibyo twemeranyaho n’abayobozi .”

Igitaramo cya John Legend cyabaye nyuma y’amasaha make ageze mu Rwanda, kuko yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamaha cya Kigali mu gitondo, agikora ni mugoroba.

- Advertisement -

John Roger Stephens uzwi nku izina ry’ubuhanzi nka John Legend  yavutse  ku wa 28 Ukuboza 1978, avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Ohio. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi akaba n’umuhanga mu gucuranga piano.

John Legend amaze kwegukana ibihembo by’umuziki (Awards) bigera kuri 36, birimo Grammy Awards yatwaye inshuro 13 harimo iyo aherutse kwegukana mu kwezi gushize nk’umuhanzi ufite album ikunzwe n’abana kizwi nka ‘Best children’s music album’ abikesha iyitwa ‘My Favorite Dream’. Yatwaye kandi ibihembo bya BET Awards bitatu n’ibindi.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo ’All of me’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyari 2.4, hari kandi ’Love me now’ na ’Tonight’ yakoranye n’umuraperi Ludacris n’izindi nyinshi.

Yaririmbiye BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika
Perezida KAGAME na Madamu bitabiriye iki gitaramo
Igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye

UMUSEKE.RW

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *