Kagame na Tshisekedi bemeje guhurira mu nama idasanzwe

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, agiye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yiga ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC ya 24 yabaye ku wa 31 Mutarama 2025 i Harare muri Zimbabwe, cyaje nyuma y’aho bisabwe n’inama ya EAC yabaye ku wa 29 Mutarama 2025, na yo yahuje abakuru b’ibihugu n’abagize Guverinoma.

Iyi nama yemejwe ko izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025, izitabirwa n’abaperezida batandukanye bagize iyi miryango. Izabanzirizwa n’iya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, izaba ku wa Gatanu.

Bamwe mu bemeje ko bazitabira harimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Felix Tshisekedi, aho bazasasa inzobe ku bibazo bihari by’umwihariko ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, nk’uko William Ruto yabitangaje

The East African ivuga ko iyi nama izitabirwa kandi na Perezida wa Zimbabwe akaba n’umuyobozi wa SADC, Emmerson Mnangagwa, ndetse na mugenzi we uyobora EAC, akaba na Perezida wa Kenya, William Ruto.

William Ruto uyobora EAC yatangaje ko iyi nama izaba irimo kandi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, utarebana neza n’u Rwanda, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia.

Mu nama ya SADC iheruka, hagaragajwe ko impande zose zirebwa n’intambara zigomba kwisunga inzira y’ibiganiro hashingiwe ku masezerano ya Luanda, ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), n’ubundi buryo bushobora gufasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Umuryango wa SADC wikomye u Rwanda urushinja gufasha umutwe wa M23, uyu mutwe ugashinjwa kwica abasirikare ba Afurika y’Epfo bagiye kurwana ku ruhande rwa leta ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ibyo SADC yashinje Ingabo z’u Rwanda ari ibintu bidashobora kwihanganirwa, cyane ko bije bikurikira ibimaze iminsi bitangazwa na Leta ya Afurika y’Epfo, nayo ishinja u Rwanda ibinyoma.

- Advertisement -

Yagize ati “‘Uretse ko muri iriya nama ya SADC, hari ibintu bavuze bidashobora kwihanganirwa, by’ibinyoma byambaye ubusa, byo kuvuga ko ngo RDF iri muri Congo, ngo ikaba ari yo yishe abaturage b’abasivile.’

UMUSEKE.RW