Kayumba Nyamwasa ni umugambanyi –  Gen (Rtd) Kabarebe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
  Gen (Rtd) Kabarebe anenga Kayumba Nyamwasa ugambanira igihugu kubera inyungu ze

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe,yanenze Kayumba Nyamwasa, avuga ko ari umugambanyi, ushyira imbere inyungu ze, asiga icyasha u Rwanda.

 Gen (Rtd) James Kabarebe  atangaje ibi nyuma yaho  Ikinyamakuru Newzroom Afrika cyo muri Afurika y’Epfo kigiranye ikiganiro na  na Kanyumba Nyamwasa maze  agaharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu butumwa  yashyize kuri X,Gen (Rtd) Kabarebe, yavuze ko Kayumba nyamwasa ari gushyira imbere inyungu ze .

Ati “ Nyamwasa ni ikigwari kandi ashyira imbere inyungu ze agambanira igihugu cyamubyaye.”

Yakomeje ati “gukomeza kweza uyu munyamababi  no kugoreka ukuri kw’amateka ni kimwe mu migambi yaburijwemo yo gushaka guhishira amabi yatumye ingabo za Afurika Y’Epfo zipfira mu mirwano zari zifatanyije na FARDC ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.”

Muri iki kiganiro n’iyi televiziyo , Kayumba Nyamwasa yifashishijwe nk’inzobere muri politike n’igisirikare by’u Rwanda, agerageza gusobanura intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hashize hafi icyumweru kirenga umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, bitewe n’amagambo ya Perezida Cyril Ramaphosa, wavuze ko Ingabo z’U Rwanda (RDF) ari inyeshyamba, ndetse agahakana byinshi mu byo yaganiriye na Perezida Kagame ku kibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Congo, nyuma yo gutsindwa na M23, yashinje ingabo z’u Rwanda guha imbaraga no gutera inkunga uyu mutwe.

Iki gihugu gifatwa nk’igifite igisirikare gikomeye,nticyemera ko umutwe wa M23 ari wo waba waratsinze ingabo za Congo,FARDC, SADC,iz’Uburundi, Wazalendo,FDLR, abacancuro.

- Advertisement -

Mu kiganiro umutwe wa M23 uherutse kugirana n’itangazamakuru, wavuze ko “ Nta bundi bufasha bahabwa uretse ubw’abanye-Congo.”

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *