Kepler VC yegukanye igikombe cy’Intwari – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-1 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cya 2025, Kepler VC ikomeje gukura umunsi ku wundi, yegukanye igikombe cy’irushanwa ryitiriwe Intwari z’Igihugu.

Kuri iki cyumweru, nib wo hasojwe irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari mu mukino wa Volleyball. Mu cyiciro cy’abagabo, Kepler VC itozwa na Nyirimana Fidèle ufite uburambe buhagije ndetse inafite abakinnyi b’amazina akomeye muri uyu mukino mu Rwanda, ni yo yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe kurusha REG VC.

Saa Moya z’ijoro, ni bwo abasifuzi b’umukino, bari batanze uburenganzira bwo kuwutangiza. Ni umukino wabereye muri Petit Stade, witabirwa n’abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Regis, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball, Mé Ngarambe Rafael, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Déo Nkusi n’abandi.

Kepler VC yatangiye umukino neza ndetse ihita itanga ishusho y’umukino itwara amaseti abiri ya mbere ku manota 25-17 na 25-23.

Iyi kipe itozwa na Nyirimana, yahise itanga ibimenyetso by’uko uyu mukino ushobora kuza kuyorohera ndtese icyizere kirazamuka ku bakinnyi. Gusa ku iseti ya gatatu, haje REG VC isa n’itandukanye n’iyari gutsindwa iseti ebyri za mbere, ndetse itsinda iseti ku manota 25-23.

Ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu n’amashanyarazi, yasabwaga byibura gutsinda n’iseti ya kane kugira ngo ijye gukina umukino wa kamarampaka, ariko icyizere cya yo cyaraje amasinde kuko yayitsinzwe ku manota 36-34. Kepler VC, ni ikipe  yafashijwe cyane na kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Dusenge Wicklif wakoze amanota abiri ya nyuma yahise anatanga igikombe.

Ibi byasobanuraga ko iyi kipe ya Kaminuza ya Kepler, yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari. Cyabaye igikombe cya gatatu yegukanye mu gihe gito imaze ishinzwe.

Kepler VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR VC, mu gihe REG VC yahageze bitunguranye nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-0. Mu cyiciro cy’abagore, Police WVC yegukanye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-2.

Kapiteni wa Kepler VC, Mahoro Yvan, yasazwe n’ibyishimo ubwo yari amaze guhesha ikipe ye igikombe
Kepler VC ni yo yegukanye igikombe cy’Intwari 2025
Abafana bayisunitse nk’ibisanzwe
Dusenge Wicklif, yahesheje ikipe ye amanota y’ingenzi
REG VC ikomeje kugira ibihe bibi
Nyamara nta ko baba batagize ariko bikanga!
Kepler VC ikomeje gukura umunsi ku wundi

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kepler, Nathalie Munyampenda (wambaye umupira wirabura), ntajya abura ku mikino Kepler VC ikina

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *