Kigali: Abanyeshuri basaga 100 basoje amasomo y’Ikoranabuhanga mu by’ubwubatsi

Abanyeshuri 167 basoje amasomo atandukanye mu bijyanye na engeneering,archecture ndetse n’ubwubatsi ndetse banahabwa  impamyabumenyi.

Ni amahugurwa yasojwe kuwa 31 Mutarama 2025,yatanzwe mu gihe cy’amezi atandatu n’Ikigo cy’amahugurwa Nziza Global   cyabahuguye ku masomo atandukanye.

Umwe mu basoje ayo masomo, Eng Iradukunda Dancile, yabwiye UMUSEKE ko yari yarasoje muri  Kaminuza ya ULK  muri ‘Civil engineering’  mu bijyanye n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga ariko  yiyemeza kwihugura mu masomo ya  “ architectural design  with Revit muri Nziza Global.”

Ati “ Ikintu aya masomo yamariye , ni amahugurwa afasha cyane kuzamura ubumenyi bw’abanjeniyeri cyane cyane mu bijyanye n’imikorere. Hano mu Rwanda turi igihugu kigitera imbere cyane cyane mu bijyanye na tekinoloji ariko mu bijyanye na n’ubwenjeniyeri ni ibintu ubona ko biri kuzamuka muri iyi mwaka. Rero amahugurwa dukora adufasha mu kazi dukora ka buri munsi.”

Bangane Clovis nawe asoje amasomo mu bijyanye n’amazi ( Mechanical electrical Plumbing, (MEP design.)

Uyu  nawe avuga ko yari yarasoje kaminuza muri IPRC kigali mu bijyanye na “Civil Engeneering water and sanitation “

Ati “ Nahisemo kuza muri aya mahugurwa kuko nakomeje gukurikirana mu masomo mpuzamahanga. Kuza  hano ni uko hari ibibazo nabonaga bikewe ibisubizo  ariko kitari icyo gukemurwa  inzu iri kubakwa cyangwa yaruzuye aho mbere yuko yubakwa bikiri mu nyigo.”

Akomeza ati “ Iyo ugenda ureba mu mazu menshi nko mu bjyanye no kohereza amazi meza no gusohora ayanduye , ibibazo bibaho cyane ni ugusanga ibintu byarakozwe nabi ( installation) cyangwa ugasanga abubatse ntibaguhaye umwanya wo gushyiraho icyo ukeneye  . Ugasanga uje kubikora, arakora ibitari byiza ( Installation) ari nayo mpamvu inzu nyinshi usanga zifite ubuhehere(humidite) cyangwa se  bakagira indwara batazi zitewe no kudakora inyigo neza.”

Eng Chalite Golki ushinzwe ibijyanye na tekiniki mu kigo Nziza Global avuga ko impamvu absoje kaminuza baza kongera kwihugura ari uko baba bakeneye ko bakwihugura mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubwubatsi.

- Advertisement -

Ati “Abanjeniyeri igituma batugana , nubwo tuba twarize muri za kaminuza zitandukanye hari ubundi bumenyi buba bukenewe hano hanze cyane cyane na tekinoloji. Igihugu kiri kwiyubaka hari ikoranabuhanga abandi badutanze  twe turi kuzana ubu mu Rwanda.

Akomeza agira ati“Rero uba usanga nubwo umuntu aba yarize kaminuza aba akeneye iryo koranabuhanga kandi twagiye tubigaragaza binyuze mu banyeshuri twagiye dusohora mu basoje amasomo mu bihe byashije ko dufite ububasha bwo kuzana iryo koranabuhanga .Niyo mpamvu n’uyu munsi ibigo byinshi batugirira icyo kizere bakaza ngo tubahugure.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu abanjenieri bakoresha ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe gukora kinyamwuga no gukora ibintu biramba.

Amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro  afatwa kandi nk’izingiro ryo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Bavuga ko bagiye gutanga umusanzu muri sosiyete nyarwanda
Bamwe mu barezi bafashije aba banyeshuri mu gusoza amasomo

UMUSEKE.RW