M23 yamaganye umugambi wa Perezida Tshisekedi wo kwica abayobozi bayo

Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa akaba n’umuyobozi wungirije wa Alliance Fleuve Congo, yavuze ko bamagana igikorwa cy’ubwicanyi cyabereye i Bukavu ashinja Perezida Felix Tshisekedi.

Umutwe wa AFC/M23 wasohoye itangazo wihanganisha abaturage ba Bukavu nyuma y’ibisasu byaturikiye mu nama yari iyobowe na Corneille Nangaa umuyobozi wa AFC/M23.

Inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2024 ikabera ku kibuga kitwa Place du 24 i Bukavu yasojwe no gukizwa n’amaguru, abaturage basama amagara yabo nyuma y’iturika ry’ibisasu bitatu.

AFC/M23 ivuga ko mu bapfuye harimo abakoze kiriya gitero n’abasirivile, ikavuga ko babiri mu bakoze kiriya gikorwa bafashwe, kandi harimo gushakishwa n’abo bagikoranye.

Itangazo rivuga ko kiriya gitero kitazagendera aho.

Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 yavuze kuri X yahoze ari Twitter ko iperereza rya mbere rigaragaza ko ibisasu byakoreshejwe bisanzwe bifitwe n’ingabo z’u Burundi, ndetse ko byakoreshejwe mu ntambara barwanamo na M23 mu burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko mbere ya kiriya gitero habanje gukwirakwizwa ubutumwa butera ubwoba abazitabira iriya nama, ndetse ababutangaga bakavuga ko bari bagamije guhitana Corneille Nangaa.

Bisimwa yavuze ko inama irangiye hatewe ibisasu byica inzirakarengane z’abasivile. Yagize ati “Twamaganye ubu bugome bw’ubutegetsi buriho bugeze ku rwego rwo kutihanganirwa.”

Kugeza ubu ntabwo Leta ya Congo iragira icyo ivuga kuri iki gikorwa cyabereye i Bukavu.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW