M23 yasukuye Umujyi wa Goma

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yasukuye Umujyi wa Goma

Ihuriro AFC/M23 ryakoze umuganda isukura Umujyi wa Goma nyuma y’imirwano n’ingabo za leta,FARDC,Wazarendo n’indi mitwe irrimo na FDLR yatumye rigenzura uyu mujyi.

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma, hari hanyanyagiye imyenda ya gisirikare yatawe n’ingabo za FARDC na Wazalendo, bakihindura abaturage basanzwe.

Hari kandi amasasu menshi n’imbunda byari bijyanyagiye mu mujyi, ubu birimo gukurwa mu nzira.

Ni umuganda wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025 mu bice byose bigize umujyi wa Goma.

Ibice bimwe byari binyanyagiyemo ibikoresho bya gisirikare byarahakuwe, ahari harunze imyanda irahakurwa.

Mu itangazo AFC/M23 yasohoye, ishimira abaturage bagaragaje kwitanga bitabira uyu muganda, babasa gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi.

Yagize iti “ Alliance Fleuve Congo(AFC/M23) irashimira byimazeyo abaturage ba Goma  baduhaye ikaze  n’ubufatanye . Turabasaba ko bakwikomereza imirimo yabo ya buri munsi  mu mahoro kandi bashyitse umutima hamwe.”

M23 yongeye kandi kwibutsa leta ya Kinshasa ko bakomeje kurinda abaturage , babohora ibice bitandukanye .

Basabye kandi ingabo za leta ,Wazalendo bataramanika amaboko ko barambika hasi intwaro, bakajya muri sitade y’Ubumwe ( stade de l’unite).

- Advertisement -

Uyu mutwe kandi wibutsa guverinoma ya Congo ko ikwiye kwemera ibiganiro mu gukemura ikiabzo muzi w’iyi mirwano no gushaka amahoro arambye mu gihugu.

Nyuma yaho M23 ifashe  Goma, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’Amahoro muri RDC, MONUSCO, batangiye kwisubirira mu bihugu byabo .

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC nazo zahise zitangira guhungira i Rubavu zinyuze ku Mupaka Munini, Grande Barrière.

Abayobozi ba M23 bashimiye abaturage bafatanyije mu muganda
Nangaa yifatanyije n’abaturage gusukura Goma
Abaturage bafatanyije na M23 gusukura Goma

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *