Mamadou Sy yahesheje APR amanota y’ingenzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Igitego cyo ku mu minota y’inyongera cyatsinzwe na rutahizamu, Mamadou Sy, cyahesheje ikipe y’Ingabo amanota atatu imbere ya AS Kigali yatsinzwe ibitego 2-1.

Ku Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, ni bwo habaye imikino yasozaga umunsi wa 17 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Uwari uhanzwe amaso kandi wari ufite igisobanuro, ni uwahuje APR FC na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.

Umutoza w’ikipe y’Ingabo, n’ubundi yongeye kugarura abakinnyi 11 batarimo Aliou Souané kubera amahitamo y’abakinnyi b’abanyamahanga.

Ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yo yari ifite abayo bose isanzwe igenderaho nka Haruna Niyonzima, Okwi, Tchabalala n’abandi.

Umukino watangiye amakipe yombi acungana, cyane ko nta yifuzaga gufungura cyane ngo idatsinzwa igitego cya kare. Ikipe y’Ingabo yanyuzagamo igacisha imipira yihuta ku mpande z’imbere zariho Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.

Gusa ba myugariro ba AS Kigali barimo Ishimwe Saleh, Buregeya Prince, Franklin na Akayezu, bari bahagaze neza.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye amakipe yombi nta yibashije kubona izamu ry’indi.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri, buri imwe ifite inyota y’igitego kandi abakina hagati bihutisha imipira igana imbere.

- Advertisement -

AS Kigali yageragezaga kugumana imipira biciye kuri Ntirushwa Aimé na Haruna Niyonzima bakina hagati, ariko Ruboneka Bosco na Lamine Bah bakomeza kubabera ibamba.

Ikipe y’Ingabo yafataga umupira, ikihutira gushaka rutahizamu wa yo, Djibril Quattara wagoye cyane ba myugariro b’ikipe bari bahanganye.

Darko utoza APR FC, yakoze impinduka ku munota wa 60, akuramo Lamine Bah na Hakim Kiwanuka bahise basimburwa na Mamadou Sy na Mugisha Gilbert.

Ibi byari bisobanuye ko uyu mutoza akeneye imbaraga zisumbuyeho mu gice cy’ubusatirizi kandi byatanze umusaruro.

Ku munota wa 66, ikipe yabonye koroneri yakinwe neza na Byiringiro Gilbert na Denis Omedi, ma Gilbert aterura umupira awushyira ku mutwe wa Quattara, wahise awushyira mu rushundura.

Abakunzi ba APR FC bahise binaga ibicu ariko ibi byishimo nta bwo byatinze. Umutoza w’iyi kipe yahise akora impinduka zari zigamije gucunga igitego, akuramo Quattara wasimbuwe na Nshimirimana Ismail Pitchou.

Mbarushimana Shaban utoza AS Kigali, nawe yahise akora impinduka akuramo Haruna Niyonzima na Buregeya Prince, basimbuwe na Iyabivuze Osée na Nkubana Marc.

Abanya-Kigali bamwenyuye ku munota wa 78 nyuma y’umupira mwiza watanzwe na Ntirushwa maze Iyabivuze arawitaba ndetse arekura ishoti rikomeye ryerekezaga mu izamu, rikora kuri Nshimiyimana Yunussu ryerekeza mu rushundura.

Ikipe y’Ingabo nta bwo yigeze irekura kuko yakomeje gukina imipira igana imbere, ariko AS Kigali ikomeza kuba nziza mu bwugarizi.

Ibintu byaje guhinduka amarira ku Banya-Mujyi, ku munota wa 90+5, ubwo Mamadou Sy yatsindaga igitego cyahesheje intsinzi ikipe y’Ingabo.

Hari ku mupira muremure watanzwe na Byiringiro Gilbert, urenga ba myugariro ba AS Kigali usanga Mugisha Gilbert ahagaze wenyine ahita awugarurira Sy wawitabye neza.

Nyuma y’amasegonda 40 gusa, Twagirumukiza AbdoulKarim wayoboye uyu mukino, yahise ahuha mu ifirimbi avuga ko urangiye APR FC yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.

Byatumye ikipe y’Ingabo igumana umwanya wa kabiri n’amanota 37 n’ibitego 12 izigamye. Irishwa amanota atatu na Rayon Sports ya mbere.

AS Kigali yo yagumanye umwanya wa Kane n’amanota 29 aho ikurikirwa na Police FC ifite amanota 27.

Urucaca ruracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 inganya na Vision FC iri ku mwanya wa 15.

Uko imikino y’umunsi wa 17 yagenze.

Etincelles FC 2-0 Mukura VS

Muhazi United 3-0 Vision FC

Amagaju FC 0-0 Rutsiro FC

Gasogi United 2-2 Bugesera FC

Kiyovu Sports 1-2 Rayon Sports

Gorilla FC 1-0 Musanze FC

Police FC 4-0 Marines FC

Ubwo Djibril Quattara yari amaze kubona inshundura
Iyabivuze Osée yahise asubiza neza ariko biza kurangira nabi
Ubwo abakinnyi ba APR FC bishimiraga igitego cya mbere
Djibril Quattara yatsinze igitego cy’umutwe
Haruna Niyonzima yagoye abarimo Lamine Bah
Ikipe y’Ingabo iracyakubana na Rayon Sports
Ruboneka na Janvier bahanganiye umupira
Seidu Yussif ni umwe mu beza ikipe y’Ingabo yaguze
Ubuyobozi bwatashye bumwenyura
Batashye mu byishimo
AS Kigali ni aba yari yabanjemo
Police FC na yo yihereranye Marines FC iyitsinda ibitego 4-0

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *