Nyuma yo gutsindira isoko ryo kwambika ikipe y’Igihugu, Amavubi, Uruganda rukora ibikoresho ndetse n’imyambaro ya Siporo rwa Masita, rukomeje kwagura ibyo rukorera mu Gihugu cy’u Rwanda, aho rwatangiye no kwambika abasifuzi.
Mu 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine y’uruganda rw’Abaholande rwa Masita rukora imyambaro ya siporo ndetse n’ibindi bikoresho bya siporo, yo kwambika amakipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru.
Bimwe mu bikubiye mu masezerano uru ruganda rwagiranye na Ferwafa, ni ukwambika amakipe y’Igihugu, ibyiciro byose. Ikirenze kuri ibi kandi, Masita yahise inageza ku isoko ry’u Rwanda imyambaro y’abafana y’ikipe y’Igihugu.
Nyuma y’aya masezerano, ni uruganda rukomeje kwaguka mu Rwanda. Kuri ubu rwatangiye kwambika abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri. Ibi byakozwe mu rwego rwo kubakesha no kurushaho kumenyekanisha ibyo rukora.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko mu gihe cya vuba, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Masita izaba ihafunguye ibiro bizakoreramo abayihagarariye mu Rwanda. Ibi byose bisobanura uburyo umuyobozi wa Vivek Kohli Enterprise DMCC, Vivek Kohli, akomeje kugirira icyizere u Rwanda mu kuhashora imari ye.
Amwe mu makipe akina mu cyiciro cya mbere, nka Police FC, Muhazi United n’ayandi, ubu ari kwambikwa n’uru ruganda.
UMUSEKE.RW
Turabashimiye nimutwambika nez