Uruganda rwa Masita rusanzwe rukora ibikoresho bya Siporo birimo n’imyenda, rufatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, batangiye kwambika abasifuzi bo muri shampiyona z’u Rwanda z’umupira w’amaguru uhereye mu ngimbi n’abangavu.
Ubusanzwe abasifuzi basanzwe basifura muri za shampiyona z’u Rwanda mu byiciro bitandukanye, bari basanzwe bimenya ku bijyanye n’imyenda Bambara. Mu rwego rwo kugira ngo bose babe basa kandi banamenyekanishe urwego ruyobora ruhago y’u Rwanda, batangiye kwambara imyenda ya Masita iriho ikirango cya Ferwafa.
Ibi byatangiriye mu marushanwa arimo iry’Intwari, yaba ku basifuriye ibigo bya Gisirikare ndetse n’abasifuriye ikipe z’abagore n’abagabo zakinnye iri rushanwa. Uretse abasifura mu cyiciro cya mbere, n’abo mu bindi byiciro bazajya Bambara imyenda iriho ibirango by’iri shyirahamwe, yaba mu ngimbi n’abangavu, mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu.
UMUSEKE.RW