Muri 2027 kanseri y’inkondo y’umura izaba yaracitse mu Rwanda

Tariki ya 1 Gashyantare 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ingamba zigamije kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze umwaka wa 2027.

Izi ngamba zagaragajwe ku munsi wa kabiri w’igikorwa cyo gutangaza gahunda y’imyaka 5 yo guteza imbere urwego rw’ubuzima (HSSP V) ndetse na gahunda y’Igihugu yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027.

U Rwanda ruvuga ko muri 2027 ruzaba rwaranduye kanseri y’inkondo y’umura, bikaba bisobanuye ko bizaba byarakozwe imyaka 3 mbere y’intego ya 2030 ya OMS/WHO.

Kuva muri 2011 u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira abangavu iyi ndwara. Muri iyi gahunda u Rwanda ruri kuri 93% by’abangavu bakingiwe iyi kanseri y’inkondo y’umura.

Ikiguzi rusange cyo gukingigira gitwara 7,25$ ku mwana w’umukobwa umwe, mu gihe kugira ngo umugore apimwe by’ibanze bisaba 13.2$.

Ni mu gihe kugira ngo ahabwe ubuvuzi bumurinda kugira kanseri ariko byamaze kugaragara ko azayigira mu bihe biri imbere, ikiguzi kimwe ari 37,9$.

Kuvura kanseri umuntu yinjiwe mu mubiri ni ukuvuga wa wundi yagaragayeho bisaba urwaye gutanga 2.640,1$.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko iyi gahunda izagerwaho mu gihugu cyose na cyane ko ubu yamaze kugerwaho mu turere nk’utwa Karongi, Gicumbi, Nyabihu, Rubavu n’utundi duce tumwe tw’igihugu.

Ati ‘Uyu munsi turajwe ishinga na kanseri y’inkondo y’umura. Ni ibintu tuzageraho kandi twihuse cyane. Ni kanseri ya kabiri mu zihangayikishije cyane urebeye ku bayandura, abo yica n’ibindi.’

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kugira ngo irandure kanseri y’inkondo y’umura bizasaba ishoramari rya miliyari 54,5 Frw.

Ingamba mpuzamahanga za WHO zo kwihutisha kurandura indwara ya kanseri y’inkondo y’umura zigamije kugabanya umubare w’ibyago byo kuyandura nibura kugera munsi ya 4/100 000 by’abagore bayandura buri mwaka, bitarenze umwaka wa 2030.

Biteganyijwe ko kandi ibihugu bizagera ku ntego za 90-70-90 mu mwaka wa 2030, aho byitezwe ko mu myaka iri imbere kanseri izaba yabaye amateka.

Kanseri y’inkondo y’umura iza ku mwanya wa 4 ku isi mu ndwara zibangamiye abagore kandi zibica, ikaza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu ndwara zibangamiye abantu benshi zishobora kwirindwa.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira kanseri mu ndwara zivurirwa ku bwisungane mu kwivuza, hagamijwe guhangana n’iyi ndwara ihitana ubuzima bwa benshi.

Inzobere zagaragaje uko kanseri y’inkondo y’umura izatsindwa mu 2027

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko intego bihaye izagerwaho
Inzobere mu buvuzi zapfunditse gutahiriza umugozi umwe mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW