Musengamana wamenyekanye nka ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye mu mategeko

Musengamana Béatha  wabaye ikimenyabose kubera indirimo Azabatsinda Kagame’  yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, bari bamaze igihe babana mu buryo budakurikije amategeko.

Musengamana yamenyekanye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ubwo yamamazaga umukandida wa FPR-INkotanyi , Paul Kagame, mu matora y’Umukuru yabaye mu 2024.

Musengamana Béatha kuri uyu wa 20 Gashyantare yasezeranye n’umugabo we mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Valens wasezeranye na Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana mu mategeko n’umugore we, nyuma y’igihe bitekerezaho bagasanga ari ngombwa ko babana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Musengamana na batangaje  ko ibindi birori by’ubukwe bwabo babitegenya mu mpeshyi ya 2025.

Indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yamuhinduye ubuzima  kuko yahise ahabwa inzu yo guturamo yubatse mu Murenge wa Nyamiyaga ari naho asanzwe atuye.

Ni indirimbo Musengamana Béatha yakoze afatanyije n’itsinda ryitwa ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ basanzwe baririmbana.

Valensi umugabo we bamaze igihe babana mu buryo budakurkije amategeko
Abanyamuryango ba RPF baje kumushyigikira 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -