Ngoma: Abagizi ba nabi batemye inka 6 z’umuturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ngoma: Abagizi ba nabi biraye mu ifamu y’umuturage batema inka ze 

Mu karere ka Ngoma, abagizi ba nabi, bagiye mu ifamu y’umuturate, bica inka ze esheshatu, izindi bazica amaguru barayatwara.

Ibi byabereye mu Murenge wa Jarama , Akagari ka Kigoma, mu Mudugudu wa Cyarusambu, biba mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare 2025.

UMUSEKE wavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, avuga ko ari ahuze ari  mu nama.

Gusa Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, ku rubugwa rwa x bwavuze ko iki kibazo bwakimenye ndetse buri gushakisha uri inyuma y’ibyo.

Bwagize buti “Iki kibazo twakimenye kubufatanye n’izindi nzego turimo kugikurikirana kugirango abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bafatwe bashyikirizwe  ubutabera bakurikiranwe.

Polisi y’Igihugu ivuga ko nyuma yo kumenya amakuru, yatangiye gukurikirana iki kibazo ndetse abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi .

Yagize iti “Ibi byabaye mu ijoro ryakeye kandi twatangiye kubikurikirana ndetse n’abacyekwa batatu bamaze gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jarama mu gihe iperereza rigikomeje.” 

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *