Nyanza: Umubyeyi wari muri Kiliziya yasigiye uruhinja Umukirisitu

Umugore yagiye gusenga muri Kiliziya afite umwana amusigira umukirisitu ufite ubumuga arigendera.

Byabaye ku cyumweru tariki ya  2 Gashyantare 2025 ahagana i saa saba z’igicamunsi mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Gatagara mu Mudugudu wa Gatagara, muri Kiliziya ya paruwasi ya Kigoma.

Uwo mubyeyi ubwo yari kuri iyo Kiliziya,  yasigiye uruhinja umukirisitu asohotse ntiyagaruka.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya mugore utaramenyakana ubwo yari yagiye gusenga mu misa ya kabiri yahaye uruhinja ruri mu kigero cy’ibyumweru bibiri uwitwa Murebwayire Devota.

Uwo wasigiwe urwo ruhinja asanzwe ari umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Gatagara akaba afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yamuciriye amarenga ko agiye hanze ahita agaruka gusa we ntiyagaruka nk’uko yari yabimusezeranyije.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko Nyina w’umwana atongeye kugaruka kugeza igitambo cya Misa gihumuje (kirangiye) maze uriya mukirisitu abona kubigaragaza.

Yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe kigaragaza imyirondoro y’urwo ruhinja, gusa bamwe mu ba Padiri bo muri Paruwasi ya Kigoma babimenye, bashaka umuryango wo kwita kuri urwo ruhinja.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo Kayigi Ange, yabwiye UMUSEKE ko uwo mugore wataye uruhinja rwe atahise amenyekana gusa agishakishwa.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Oli

    Muri kiliziya gatorika bavuga UMUKRISTU Apana umukristo. Ntuzongere