Umugabo witwa Karekezi Olivier mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya Nyirabukwe.
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025 uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Gacu mu Murenge wa Rwabicuma yatawe muri yombi.
UMUSEKE wamenye ko Karekezi yajyanye na Nyirabukwe uri mu kigero cy’imyaka 50 mu kabari kuwa 31 Mutarama 2025 baranywa barizihirwa.
Amakuru avuga ko ubwo igihe cyo gutaha cyageraga bikekwa ko yakubise Nyirabukwe ndetse uwo mukecuru avuga ko yamusambanyije ku ngufu.
Ababonye uwo mukecuru bavuga ko yabyimbye mu maso ariko umukwe we agahakana ibyo kumukubita ndetse no kumusambanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacu, Manirafasha Faustin yabwiye UMUSEKE ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri.
Uriya mukecuru yagiye ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga naho Umukwe we akaba yajyanwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza