PDI yamaganye Congo ishaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ubuyobozi bwa PDI bwamaganye imigambi ya Congo yo gushaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ishyaka  Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryasohoye itangazo rivuga ko yamaganye imigambi icurwa na leta ya Congo n’abo bafatanya  bahigira gukuraho ubutegetsi  bw’u Rwanda .

Iri shyaka rivuga ko Kuwa 16 Gashyantare 2025, mu nama ya biro yabo bagarutse  ku kibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo n’ingaruka zayo ku Rwanda.

Ishyaka  Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ,ivuga ko “ Yamaganye imigambi mibi ku Rwanda n’Abanyarwanda icurwa na leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo barimo ingabo z’u Burundi n’izindi  zo mu bihugu bya SADC bakorana n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda mu 1994 mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

PDI ivuga ko “Umugambi wabo ari ugukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Iri shyaka kandi  rivuga ko “ryamaganye ubufatanye bwa DRCongo, Uburundi na bimwe mu bihugu bya SADC bukomeza gutuma FDLR ikorana  n’ingabo z’ibyo  bihugu muri gahunda yo guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda.”

Mu itangazo kandi  PDI ivuga ko  “yamaganye ibihugu by’Uburayi bikomeje gukangisha  gufatira u Rwannda ibihano.”

Ishyaka  Ntangarugero muri Demokarasi, PDI rivuga ko ibyo bihugu bikomeje guceceka byirengagiza  ikibazo cy’ibihugu bikorana na FDLR ku bwicanyi buganisha kuri jenoside bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi bavuga ikinyarwanda mu bice by’Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Kivu .

PDI ikomeza ivuga ko ishyigikiye byimazeyo kandi ingamba z’u bwirinzi zafashwe n’u Rwanda kandi isaba Abanyarwanda gukomeza kwamagana abifuriza inabi u Rwanda, bimakaza umuco wo kwihesha agaciro.

Ubuyobozi bw’ishyaka PDI busoye iri tangazo mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje imirwano hagati ya M23 na leta ya Congo mu gice cya Bukavu hafi y’umupaka w’u Rwanda.

- Advertisement -

Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gashyantare 2025, ingabo za leta zohereje igisasu mu Rwanda ariko ingamba z’ubwirinzi igihugu cyashyizeho, ziragikumira.

Ibi kandi byaherukaga hafi y’umupaka wa Goma aho harashwe i bisasu bikomeye ariko ntibyagera ku butaka bw’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *