Perezida Kagame yageze muri Ethiopia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yatangaje ko, akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bole, Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro na Minisitiri w’Ubukerarugendo w’icyo gihugu, Selamawit Kassa.

Imirimo y’Inama ya 38 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe izafungurwa ku mugaragaro ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 38, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bazaganira ku Nsanganyamatsiko igira iti “Ubutabera ku Banyafurika n’abafite inkomoko muri Afurika binyuze mu kwishyurwa indishyi.”

Iyi nsanganyamatsiko yemejwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nama ya 37 isanzwe yabereye i Addis Ababa muri Gashyantare 2023.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ni rwo rwego rukuru rufata ibyemezo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ikaba yitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bose bagize uyu muryango.

Iyi nama ishinzwe kugena politiki za AU, gushyiraho ibizakorwa, kwemeza gahunda y’umwaka, no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yayo.

Byongeye kandi, iyi nama itora Perezida wa Komisiyo n’Umwungirije w’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Hagati aho, u Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye bwa politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

- Advertisement -

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 13 Gashyantare 2024 i Addis Ababa, asinywa na Minisitiri Taye Atske Selassie na Dr. Vincent Biruta w’u Rwanda, wari uyoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda icyo gihe.

Aya masezerano yasinywe ubwo hasozwaga inama ya Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopia, igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission: JMC).

U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi, kandi ibihugu byombi ubusanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.

Perezida Paul Kagame agera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bole
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ubukerarugendo wa Ethiopia, Selamawit Kassa.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW