Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nta muntu n’umwe azatakambira ngo amuhe uruhushya rwo kubaho cyangwa rwo gutuma abaturage be babaho.
Ni ubutumwa yatangiye i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yagaragaje ko umujyo wo gushinjanya, imbwirwaruhame nziza, n’ukutagira isoni ari byo bisubizo ku kibazo cya RDC, icyo kibazo kiba cyarakemutse kera cyane.
Yagize ati: “Ntituba tukigifite. Dufite abantu bavuga ibinyoma kandi nta mpamvu.”
Yagaragaje ko abakerensa umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakavuga ko itariho cyangwa ari ikintu kigomba gufatwa nk’ikitagize icyo gitwaye, baba bapfobya amateka.
Yagize ati: “Kuki mu mitwe ya bamwe, FDLR itariho? Cyangwa se kuki iri ikintu kigomba gufatwa nk’ikitagize icyo gitwaye? Iyo ugikerensheje utyo, uba urimo upfobya amateka yanjye, kandi sinabikwemerera. Uwo waba uri we wese.”
Perezida Kagame yashimangiye ko nta muntu n’umwe azatakambira ngo amuhe uruhushya rwo kubaho cyangwa rwo gutuma Abanyarwanda babaho.
Yagize ati: “Nzaharanira kubaho kuko ari uburenganzira bwanjye. Ni ibyo.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rudakwiriye kwikorezwa ibibazo bya Congo, kuko u Rwanda rufite ibibazo birureba.
- Advertisement -
Yagize ati: “Ni gute Congo itekereza ko ibibazo byayo byose bituruka hanze yayo, dore ko ari na byo bituma ishakira ibisubizo hanze yayo? U Rwanda nta ho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Twifitiye ibyacu bibazo duhanganye na byo. Congo ni nini cyane ku buryo u Rwanda rutabasha kuyiheka ku mugongo warwo.”
Yakomeje agira ati: “Nk’uko mbibabwiye, turi igihugu gito cyane, turakennye, ariko iyo ari ikibazo kireba uburenganzira bwacu bwo kubaho, ntimukibeshye. Nta muntu ndimo gutakambira, nta n’umwe nzatakambira.”
Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC bikomeje gufata indi ntera, mu gihe ubutegetsi bw’icyo gihugu bwahisemo kubitwerera u Rwanda.
Amahanga yasabye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose irimo M23, ariko ayima amatwi.
Mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabaye tariki ya 8 Gashyantare i Dar es Salaam muri Tanzania, bagaragaje ko ibiganiro bya politiki ari byo byagarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Gusa mu nama mpuzamahanga ya politiki n’umutekano iri kubera i Munich mu Budage guhera kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Tshisekedi yavuze ko ubutegetsi bwe budashobora kuganira na M23 kuko ngo ari umutwe w’iterabwoba wishe abantu.
Tshisekedi aravuga ibi mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjiye mu Mujyi wa Bukavu batarwanye kuko ingabo za Leta n’iz’Abarundi bakorana na Wazalendo babangiye amaguru ingata.
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW
Tukuri inyuma Muzehe wacu , Niwowe kabsa bagufite babyumva
His ex Elance abirimo neza
Abanyarwanda nidushira hamwe tuzatsinda iyi ntambara. Kandi ibi bibazo byose bituruka kuri ba mpatsibihugu bagikeneye kudukoloniza. So duharanire ubwigenge bwacu.