Perezida Tshisekedi yagize icyo avuga ku gitero “cyo guhitana Nangaa” i Bukavu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Antoine Felix Tshisekedi

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byavuze ko Perezida Tshisekedi ababajwe n’igitero cyabereye mu nama “yise iy’agahato”.

Kuri X yahoze ari Twitter ibiro bya Perezida byavuze ko Félix Tshisekedi yakiranye umubabaro n’agahinda urupfu rw’abaturage bishwe mu gitero cy’ibisasu byaturikiye ahabereye inama yarimo abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo.

Ubutumwa buvuga ko Perezida Tshisekedi yifatanyije n’abagize ibyago, kandi yihanganishije imiryango yabo, akaba anayigaragarije ko ari kumwe na yo mu gahinda.

Itangazo rivuga ko Tshisekedi yamaganye yivuye inyuma icyo gikorwa cy’iterabwoba “cyakozwe n’igisirikare cy’amahanga kiri ku butaka bwa Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko.”

Ihuriro AFC/M23 ryo rivuga ko igitero cy’i Bukavu cyakozwe na Perezida Tshisekedi, ndetse ko ibisasu byaturitse bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi.

Nta mibare y’abapfuye n’abakomeretswe yatangajwe n’ubuyobozi, cyakora hari abavuga ko abasivile 8 bapfuye, abandi 9 barakomereka.

VIDEO

UMUSEKE.RW 

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *