Imyanzuro ya SADC na EAC: Tshisekedi yasabwe kuganira na M23

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inama ya SADC na EAC yasabye impande zihanganye muri Congo guhagarika imirwano

Inama  idasanzwe ihuza abakuru b’ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabereye Dar es Salaam muri Tanzania yafashe imyanzuro itandukanye irimo  ko abahanganye muri Congo bahagarika imirwano ndetse  umutwe wa M23 ukagira uruhare mu biganiro bihujwe bya  Luanda na Nairobi .

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo u Rwanda , Tanzania, Uganda ,Kenya  somalie . U Burundi na Congo boherejeyo intumwa.

Ni mu gihe muri SADC yitabiriye na Zimbabwe,Afurika y’Epfo, Zambia, ibindi bihugu byohereza intumwa.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na Evaliste Ndayishimiye ntibirabiriye iyi nama imbonankubone.

Imyanzuro yafashwe mu nama 

Muri iyi nama ya SADC na EAC yiga ku mutekano mucye wa Congo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya  8 Gashyantare 2025, yavuze ko  ikibazo cy’umutekano mucye uri muri DRCongo gihangayikishije  ndetse nibikorwa byibasira ikiremwamuntu biri muri icyo gihugu birimo kwibasira abagore n’abana.

Iyi nama kandi yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima mu ntambara igisirikare cya Leta gihanyemo na M23 ndetse ivuga ko abakomerekeyemo bazakira vuba.

Muri iyi nama y’itabiriwe na’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, banenze ibikorwa byo kwigaragambya byakorewe za ambasade i Kinshasa ndetse n’abagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Congo barimo na MONUSCO n’abandi, inenga leta ya Congo kuba itararinze abaturage .

Impande zihanganye muri Congo zasabwe guhagarika imirwano “ ako kanya ndetse hakarebwa uko Goma n’ibindi bice biyikikije byabona umutekano, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma .”

- Advertisement -

Umwanzuro wa 14 w’iyi nama ivuga ko “ Umutwe wa M23 waza mu biganiro bya Nairobi na Luanda .”

Abakuru b’ibihugu basabye kandi ko “ Hanozwa umugambi wo gusenya inyeshyamba za FDRL kandi  u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.”

ISESENGURA KU MYANZURO YAFASHWE

KAGAME yagize icyo atangaza 

Perezida Kagame muri iyi nama  yavuze ko u Rwanda rudateze guceceka ndetse RDC n’abandi badateze kurucecekesha mu gihe umutekano warwo ugeramiwe.

Umukuru w’Igihugu  yavuze ko u Rwanda rwagaragaje mu bihe  bitandukanye  ibirubangamiye kandi badashobora kubiceceka.

Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntishobora kuducecekesha mu gihe hari ibibazo by’umutekano bibangamiye igihugu cyacu. Nta muntu n’umwe uzaducecekesha.”

Twamaze igihe kinini twinginga RDC n’abayobozi bayo, twagaragaje ibibazo, twasabye RDC kubikemura, barabyanze. Ntituzagire indi nama imeze nk’izo twagize.”

Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko intambara yatangijwe na RDC, ko nta hantu na hamwe u Rwanda ruhurira nayo.

Iyi nama ya SADC na EAC ibaye mu gihe umutwe wa M23 ufite Goma n’ibindi bice wamaze gushyiraho ubutegetsi muri Kivu ya Ruguru.

Ntibizwi niba koko ibyo M23 isaba birimo kwemerwa ibiganiro na Congo ko bizubahirizwa.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ndetse ikavuga ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.

Icyakora uyu mutwe ndetse n’u Rwanda barabihakana cyakora rukavuga ko ” rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi” ku mipaka uyihuza na Congo.

Hafashwe imyanzuro itandukanye muri iyi nama

UMUSEKE.RW