Nyanza: Umugabo arakekwaho guhisha ihene z’inyubano, byamenyekanye ubwo umwe mu bakekwaho ubujura yamutangagaho amakuru.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko hari umuntu wibaga ihene wo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza akaziha umugabo witwa Mbazibose Evariste akaba ari we uzihisha aho atuye mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza ari naho uriya mugabo wafashwe yari yihishe.
Uriya wibaga ihene yafashwe n’ubuyobozi, avuga uwo ahishaho izo hene maze ubuyobozi burakorana uriya Mbazibose ahita afatwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo witwa Mbazibose Evariste yari amaze iminsi ashakishwa, yafashwe kubera ihene bikekwa ko yibye.
Mbazibose Evariste yari afite ibindi akekwaho
Mu gicuku cyo ku wa 28 Mutarama 2025 nibwo umugabo usanzwe wishyuza amafaranga ahemba abakora irondo ry’umwuga mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yatewe n’abaturanyi be barimo uriya witwa Mbazibose Evariste.
Bamennye ibirahure by’inzu ye banamusaba gusohoka ngo kuko yigize umunyabwange.
Mu kiganiro Mugabo Justin watewe aherutse kugirana na UMUSEKE yavuze ko imbwa ye yamotse yirukankana bariya bagizi ba nabi barayica.
Abo bakekwaho ubugizi bwa nabi bahise batoroka maze RIB itangira kubashakisha.
- Advertisement -
Kugeza ubu uriya Mbazibose watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza.
Bikimara kumenyekana ko Mbazibose yafashwe, amakuru yageze kuri Mugabo Justin uheruka guterwa, na we ahita ajya kuri RIB kwibutsa ikirego cye yari yaramurezemo.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/WhatsApp-Image-2025-02-13-at-14.04.58.jpeg)
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza