Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’AKarere ka Nyamasheke , ni hamwe mu hakorerwa ubworozi bw’amafi bwifashishije Kareremba.
Kivu Choice Ltd, ni kompanyi irimo kugaragaza umuvuduko no kuzana impinduka mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.
Iyi ni iyo ikorera ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu ikoresheje za Kareremba . Yashoye miliyoni umunani z’amadolari mu bworozi bw’amafi muri iki kiyaga cya Kivu kugira ngo yongere umusaruro mu gihugu.
Yiteze ko mu myaka ibiri izongeramo andi miliyoni 10 z’amadolari .
Umukozi wa Kivu Choice , Safari Karim, asobanura ko korora amafi hifashishijwe kareremba , bigira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro hifashishijwe ibikoresho bigezweho .
Ati “Ubu bworozi ni nk’ubundi bwose ahubwo bisaba ko uba ufite ibikoresho byiza biramba kandi byagufasha kugira ngo ugere ku ntego yawe . Umwaka ushize twasaruye toni 3500, uyu mwaka rero tuzagera kuri toni 8000 .”
Uyu mushinga w’ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu ufite za Kareremba zirenga 200.
Kusasira Aren umukozi wa Kivu Choice ushinzwe kugaburira amafi muri iki kiyaga asobanura ko amafi agaburirwa kugira ngo atange umusaruro.
Ati “Buri kiciro cy’amafi kigaburirwa bitewe n’ibyiciro arimo , ikiciro cy’amafi mato tuyaha amafi nk’inshuro nka zirindwi ku munsi .”
- Advertisement -
Uyu asobanura ko bakura imbuto i Kigembe mu karere ka Gisagara, aho bahakura abana b’amafi.
Uyu asobanura ko buri kwezi bakira muri kareremba abana b’amafi bangana na miliyoni zirindwi baba bakuye mu ituragiro rya Kigembe.
Ba rushimusi b’Abarobyi bahawe umuburo
Visi Perezida w’abarobyi w’Ihuriro ry’amakoperative ikorera mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Nyamasheke,Kubwimana John , asobanura ko hari barushimusi batuma batabona umusaruro w’amafi.
Ati “Barushimusi bakoresha imitego itemewe irimo kaningini ,supaneti,imiraga ya gacimba, imitego yose ikuba isambaza cyangwa ibinyabuzima byo mu mazi.”
Akomeza agira ati “ Bigira ingaruka mu gutubya umusaruro kuko nka supaneti iyo iyoye ibase imwe, nk’ikipe twayiroba ukwezi. Bigira ingaruka ku bashoye amafaranga mu burobyi bwemwewe, bikagira n’ingaruka ku bukungu bwari bwitezwe ku banyamuryango.”
Avuga ko hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo no gufata imitego itemewe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana asobanura ko igihugu gishyira imbaraga mu bworozi bw’amafi nubwo uburobyi na bwo butirengagijwe.
Ati “ Umusaruro w’amafi uva mu burobyi, undi ukava mu bworozi bw’amafi.Ariko imbaraga nyinshi ni ubworozi bw’amafi.” Dufite ibiyaga byinshi bishobora kubyazwa umusaruro bigatanga amafi.
Binyuze mu mushinga ‘KWIHAZA’ wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi , uzafasha aborozi b’amafi guteza imbere umusaruro w’ubworozi bw’amafi ku buryo umunyarwanda azabasha kubona ifi bimworoheye.
MINAGRI ivuga ko mu mwaka wa 2023-2024 umusaruro w’amafi wari ugeze toni 48133. Muri izo toni, ubworozi bw’amafi, ni toni 9000. Izindi ziva mu burobyi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko bitarenze mu mwaka wa 2035 umusaruro w’ubworozi bw’amafi uzagera kuri toni 80. 620.
UMUSEKE.RW