Umunyemari Mironko François Xavier yatsinzwe urubanza yarezemo Leta y’u Rwanda aho yayishyuzaga Amafaranga arenga miliyari 18 Frw ajyanye n’isoko yahawe na Leta yariho mbere ya Jenoside ryo kugura ibikoresho bya gisirikare yaguze hagati y’umwaka wa 1993 na 1994.
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Court of Justice – EACJ) rwafashe umwanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025 kuri urwo rubanza, rwanzuye ko Mironko atsinzwe, akaba ategetswe kwishyura ibyagenze ku rubanza byose.
Uru rubanza rwabereye ahakorera Urukiko Rwisumbuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, rwitabiriwe n’abantu batandukanye, Leta y’u Rwanda ikaba yunganirwaga na Me Ntarugera Nicolas mu gihe umunyemari Mironko yunganirwaga na Me Clare Kituyi.
Ikibazo cya Mironko na Leta y’u Rwanda cyari kimaze imyaka irenga 30, kikaba cyarageze mu nkiko nyinshi, zaba iz’imbere mu gihugu n’izo hanze yacyo, ahenshi Mironko akaba yaratsinzwe, ariko we akajurira.
Muri Kamena 2018, Mironko yaregeye uru rukiko aho avuga ko u Rwanda rwise amasezerano yo kumwishyura, serivise yatanze mu 1993-1994.
Mironko yabwiye urukiko ko yahawe isoko ryo kugurira Leta intwaro, ariko ngo kubera ko byihutirwaga kandi bisaba ibanga rikomeye, ngo iryo isoko ryumvikanyweho hagati ye na Leta(mutual agreement).
Ngo yishyuwe ibyo yahawe muri iri soko ryarimo kampani ebyiri ze zo muri Luxumburg n’Ububiligi, ariko ngo hasigara Amafranga y’Ubuiligi miliyoni zirenga zirindwi.
Mironko avuga ko yareze u Rwanda mu nkiko zitandukanye zo mu Rwanda, ariko agenda atsindwa, kugeza aho mu 2017 inkiko zanze gusubirishamo uru rubanza, kuko ngo rutari rwujuje ibyo amategeko y’u Rwanda asaba mu gusubirishamo urubanza.
Mironko yajyanye ikirego cye ku Muvunyi, avuga ko yarenganyijwe, ariko muri Mata 2018, naho urwego rw’Umuvunyi rumusubiza ko nta burenganzira afite bwo gusubirishamo urubanza.
- Advertisement -
Uyu munyemari yahise ajya mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ashaka ko rwemeza ko Leta y’u Rwanda muri uru rubanza yishe amategeko y’igihugu ubwayo n’amaserano mpuzamahanga rwasinye.
Yanashakaga kandi ko rwemeza ko u Rwanda rwamukoreye akarengane, ndetse agasaba ko rwemeza ko Guverinoma y’u Rwanda imusubiza uburenganzira bwe.
Icyakora u Rwanda rwerekanye ko Mironko yahisemo kugana inkiko z’u Rwanda, kandi zikaba zaramuhaye koko ubutabera bushyitse .


IVOMO: KIGALI Today
UMUSEKE.RW