Uwasimbuye Cirimwami yatangiye imirimo asana imihanda, anengwa gutinya M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Maj. Gen. Evariste Somo Kakule yatangiye imirimo ye

Guverineri mushya wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. Evariste Somo Kakule, wasimbuye Maj. Gen. Peter Cirimwami uherutse kwicwa n’abarwanyi ba M23, yatangiriye imirimo ye ku gusana imihanda, anengwa gutinya M23.

Maj. Gen. Somo Kakule yatangiye kuyoborera iyi ntara i Beni, hanze y’umujyi wa Goma, usanzwemo icyicaro gikuru cy’iyi ntara.

Ibikorwa bye bya mbere byatangiriye ku kubaka no kuvugurura imihanda i Mbau-Kamango muri Beni aho akorera.

Yagaragaje ko mu bimuraje ishinga harimo kuzamura ibikorwaremezo mu bice bikiri mu biganza bya Guverinoma ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mujenerali wahawe ibiro mu Mujyi wa Beni, uri mu ntera ya kilometero zirenga 340 uvuye i Goma, benshi mu baturage batangiye kuvuga ko ntacyo bamwitezeho ku kugarura ibice bigenzurwa na M23.

Ku mbuga nkoranyambaga, abanye-Congo baribaza uburyo Jenerali woherejwe kuyobora intara ngo ayigobotore abo bita abanzi, agaragaza ko intego ye nyamukuru ari ugusana imihanda.

Bavuga ko biteye isoni kuba atangiye imirimo yifotoza afite umwiko w’abafundi, aho kujya ku mirongo y’urugamba ngo yirukane umutwe wa M23.

Hari n’abagaragaza ko iki ari kimwe mu bimenyetso by’imiyoborere idahamye ya Perezida Tshisekedi ushyira abantu mu mirimo kubera inyungu ze runaka.

Aba banye-Congo bamusabye kureka kurangaza abaturage ajya mu byo gusana imihanda, bamwibutsa ko akwiriye kuba ari i Goma kuko ari ho ibiro by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru biherereye.

- Advertisement -

Nubwo bamunyega, Maj. Gen. Kakule ni indwanyi ikomeye, dore ko kuva mu 2023 yari Komanda wa Burigade ya 31 izwi nka ’31 Rapid Reaction Brigade’, ifatwa nk’iya mbere ikomeye muri FARDC.

Maj. Gen. Somo Kakule avuga ko bitewe n’uko urugamba ruzagenda, azagera aho akimurira ibiro bye i Goma, asaba abasirikare ba FARDC na Wazalendo gushikama bakisubiza ibice byose bambuwe na M23.

Maj. Gen. Somo Kakule ni umwe mu ndwanyi Tshisekedi yemera

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *