Volleyball: Police iracyayoboye, Kepler ikomeje gutanga ubutumwa

Mu mikino yo kwishyura y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Volleyball mu byiciro byombi, Police VC yongeye kubona intsinzi iyifasha gukomeza kuyobora shampiyona mu gihe Kepler VC yongeye gutanga ubutumwa nyuma yo gutsinda APR VC.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hakinwe imikino ya shampiyona ya Voleyball y’umunsi wa 11 mu bagabo n’abagore. Imikino yahereye ku wa 7 Gashyantare ikinwa kugeza ku wa 9 Gashyantare, muri Petit Stade i Remera.

Ku wa 7 Gashyantare, habaye imikino itatu mu bagabo, mu bagore habaye umwe. Gisagara VC yatsinze KVC VC amaseti 3-1, Police VC yo yari yatsinze RP-Ngoma VC amaseti 3-0 mu gihe Kepler VC yatsinze APR VC amaseti 3-2. Mu cyiciro cy’abagore, APR WVC yatsinze Kepler WVC amaseti 3-1.

Ku wa Gatandatu wat ariki ya 8 Gashyantare 2025, habaye imikino ibiri mu bagabo n’imikino itatu mu bagore. REG VC yatsinze EUAR VC amaseti 3-0 mu gihe Police VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-1. Mu bagore, RP-Huye WVC yatsinzwe na RRA WVC amaseti 3-0, Police WVC yo yari yatsinze Wisdom WVC amaseti 3-0, mu gihe Ruhango WVC yatsinze EAUR WVC amaseti 3-1.

Ku cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025, habaye imikino ibiri mu bagabo n’itatu mu cyiciro cy’abagore.

Kepler VC yatsinze RP-Ngoma VC amaseti 3-1 mu gihe APR VC yatsinze KVC VC amaseti 3-0. Mu bagore, APR WVC yatsinze Ruhango WVC amaseti 3-0, RP-Huye yo yatsinzwe na Kepler WVC amaseti 3-0 mu gihe EAUR WVC yatsinze Wisdom WVC amaseti 3-1.

Kugeza ubu, Police VC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 30, mu gihe KVC VC ya nyuma ifite inota rimwe. Mu cyiciro cy’abagore, na ho Police WVC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 30 mu gihe RP-Huye WVC iri ku mwanya wa nyuma n’ubusa bw’amanota.

APR VC yatsinzwe na Kepler VC ariko na yo itsinda KVC VC
Kepler VC ifite abakinnyi bafite uburambe
Ibiro byavuzaga ubuhuha
Volleyball y’u Rwanda yongeye gushinga ibirindiro
Gisagara VC ikomeje gukanyakanya
Police VC ikomeje kuyoboza inkoni y’icyuma
Na bashiki ba bo ni uko
Shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda, yongeye kwegura umutwe
No muri bashiki ba bo, ibiro biba bivuza ubuhuha
Imikino ibera ku bibuga byiza
Abakobwa bagaragaje imikino myiza
Berekanye ko na bo bashoboye
Police VC nta bwo yoroheye Gisagara VC

UMUSEKE.RW