Abanyarwanda barashishikarizwa kurya amafi hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, bakamenya ko akungahaye ku ntungamubiri, ndetse bagacika ku myumvire igaragaza ko kurya amafi bisaba amikoro ahambaye.
Ni ibyagarutsweho n’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nathan Kabanguka, mu bukangurambaga bwabereye mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, bugamije gushishikariza abantu kurya amafi n’ibiyakomokaho, hagamijwe kurwanya imirire mibi.
Kabanguka yagize ati “Ifi ikungahaye ku byubaka umubiri, bityo rero ni iy’agaciro cyane, irakenewe kugira ngo abantu bayirye babashe kugira ubuzima bwiza.”
Yashimiye abakomeje kugira uruhare mu kongera umusaruro w’amafi ndetse ashishikariza abanyarwanda kurushaho kurya amafi n’ibikomoka mu mazi kuko bifite intungamubiri zirwanya imirire mibi by’umwihariko igwingira ry’abana.
Ati ” Kuba umusaruro w’amafi ukomeje kwiyongera ni ibyo gushimwa. Abacuruzi bawukwirakwiza mu baturage bityo indyo yuzuye ikaboneka kuri buri wese.”
Oscar Ntihuga, Ushinzwe ubworozi bw’amafi muri Kivu Choice avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge yabafashije mu bikorwa byabo, ibituma bohereza ku isoko amafi afasha abaturarwanda kugira imirire iboneye.
Ati “Amabwiriza y”ubuziranenge tuyifashisha mu bikorwa byacu haba ku bikoresho byo mu bworozi bw’amafi dutumiza hanze, mu mikorere yacu ya buri munsi , ibiryo tugaburira amafi, kubungabunga umusaruro ndetse no kuwugeza ku isoko.”
Hakizimana Naivasha Bella, Umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB, avuga ko hafashwe ingamba zitandukanye kugira ngo umusaruro w’amafi ukomeze gufasha Abanyarwanda kwihaza mu mirire myiza.
Ati ” RSB ifatanije na MINAGRI n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge yifashishwa mu bworozi bw’amafi arebana n’ubuziranenge bw’ibiryo bigaburirwa amafi, ay’ibikoresho n’imikorere myiza, kubungabunga umusaruro.”
Leta y’u Rwanda ikomeje ibikorwa birimo kuzana ubwoko bushya bw’amafi bwo korora bwafashije mu kongera umusaruro, korohereza abashoramari bo hanze gushora imari mu bworozi bw’amafi bugezweho no gufasha aborozi kubona amafi n’umurama byujuje ubuziranenge.
RAB igaragaza ko ubwiyongere bw’umusaruro w’amafi mu Rwanda, bwaturutse ku kongera ishoramari mu korora amafi hakoreshejwe kareremba (uburyo bwo korora bakoresheje ibintu bireremba mu mazi magari) , kuba hari abashoramari b’umwuga bakorera mu biyaga bya Kivu, Muhazi na Ruhondo no kongera amafi mato mu biyaga bitandukanye.
Nubwo umusaruro w’amafi ukomeje kuzamuka, Abanyarwanda ni bamwe mu baturage barya amafi make ku isi mu gihe ari ikiribwa kibamo intungamubiri nyinshi zirimo izituma umutima n’ubwonko bikora neza, akarinda umuntu kwibasirwa n’indwara zirimo umuvuduko w’amaraso no guturika k’udutsi tw’ubwonko (stroke) ndetse n’igwingira mu bana.
Abanyarwanda bashishikarizwa kurya amafi kuko ari meza by’umwihariko ay’imbere mu gihugu kuko aba yuzuyemo intungamubiri kuko aba akimara kurobwa, mu gihe ava mu mahanga akenshi aba amaze iminsi arobwe.









NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyamasheke