GAKENKE: Abarwanashyaka ba Democratic Green Party Rwanda bo mu Karere ka Gakenke bibukijwe ko guhashya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ari umukoro wa buri wese, kugira ngo bakomeze gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni umukoro wahawe abahagarariye abandi muri iri shyaka mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, mu nama yahujwe n’amahugurwa.
Basabwe guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, banibutswa amahame y’Ishyaka Green Party, arimo kurengera ibidukikije no kubibyaza umusaruro mu buryo butabyangiza.
Bagaragarijwe ko, nubwo u Rwanda ruhanganye n’ibibazo by’intambara muri RDC, umutekano w’Igihugu urinzwe neza kandi ibisubizo bikwiye gushakishwa mu nzira y’amahoro.
Hakizimana Jean Bosco, Chairman wa Green Party mu Karere ka Gakenke, avuga ko kurwanya icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano zabo kandi ko batazihanganira abagifite iyo myumvire mibi.
Yagize ati: “Tugomba kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko tuzi aho yagejeje Igihugu kandi tutifuza na rimwe kuhasubira.”
Iraguha Marie Joselyne na we yagize ati: “Tuzi aho amacakubiri yatugejeje, tukabura abacu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ugerageza kugarura ayo mateka, ntitwamwemerera, ahubwo tugomba kuyirwanya twivuye inyuma.”
Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yavuze ko ubutumwa bwihariye bageneye abarwanashyaka ari ukwirinda icyatanya Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Ubutumwa bw’umwihariko twabahaye ni ukubashishikariza guharanira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje agira ati “Bijyanye n’uko muri iyi minsi mu Karere k’ibiyaga bigari cyane mu gihugu cya Congo aho abari mu bwoko bw’abatutsi barimo kwicwa, babuzwa uburenganzira bwabo, dukwiriye kubyamagana tukanirinda ko byagera mu gihugu cyacu, ikituraje ishinga ni ukunga ubumwe.”
Ibiganiro nk’ibi bihuza Abarwanashyaka ba Green Party, byakorewe mu Karere ka Musanze Rulindo na Gakenke, bikaba biteganyijwe ko bizakomereza no mu tundi turere.

