Amakipe ari mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup yatangiye guhatanira igikombe ku rwego rw’Intara .
Kuri Uyu wa 05 Werurwe 2025 Umurenge wa Rwamiko uhagarariye Akarere ka Gicumbi mu ikipe y’ abahungu mu mupira w’amaguru, wahuye n’uwabaye uwa mbere muri Musanze witwa Kimonyi, birangira ikipe y’ Umurenge wa Rwamiko itsinze ikipe y’ Umurenge wa Kimonyi ibitego Bibiri ku busa.
Imikino yahuje impande zombi haba mu bahungu n’ ikipe z’ abakobwa yaberaye mu murenge wa Rwamiko muri Gicumbi, gusa ku ruhande rw’ Akarere ka Musanze ikipe y’ Umurenge wa Cyuve y’ abakobwa nayo yatsinze Umurenge wa Nyankenke yo mu karere ka Gicumbi ibitego bitatu ku busa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal, avuga ko usibye kuba abaturage bahura, bagasabana, bakishima, binabafasha gukora imyitozo ngororamubiri ibafitiye akamaro mu buzima bwa buri munsi.
Ati ” Iyi mikino n’ ubwo idufasha guhura tugasabana tuyicyesha imiyoborere duhabwa n’umuyobozi w’igihugu kandi tunaboneraho umwana wo gutambutsa ubutumwa butandukanye haba mu kwigisha abaturage kwizigamira, isuku, kugarura abana bataye ishuri , kwigisha indyo yuzuye n’ ibindi “.
Abitabiriye iyi mikino batangarije UMUSEKE ko ikipe y’Umurenge wa Kimonyi muri Musanze yahuye n’ uruva gusenya mu murenge wa Rwamiko nyuma y’ uko yari yaje imeze nk’iyizeye insinzi, bitewe n’ uburyo yitwaje abafana benshi n’ abayobozi bakuru kuva ku murenge kugera ku rwego rw’Intara.
Aya marushanwa yahuje amakipe ya mbere mu Mirenge yatsindiye ibikombe, biteganijwe ko azongera guhura mu mikino yo kwishyurana izabera kuri Stade Ubworoherane tariki ya 12 Werurwe 2025 mu Karere ka Musanze.
Usibye imikino yabereye muri Gicumbi, utundi turere twahuye harimo Akarere ka Burera n’ ikipe ihagarariye Akarere Rurindo.
Ikipe y’umupira w’amaguru ihagarariye Akarere ka Rurindo yatsinze ibitego bitatu ku busa ( 3:0) mu bahungu itsinda Akarere ka Burera.
- Advertisement -
Muri iyi mikino kandi abakobwa bo mu karere ka Rulindo na bo batsinze abo muri Burera igitego kimwe ku busa.
intara y’ Amajyaruguru igizwe n’ Uturere Dutanu, gusa hamaze gukina tune ari two Musanze, Rulindo, Gicumbi na Burera hakaba hasigaye Akarere ka Gakenke.
NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE/GICUMBI