Casa Mbungo André yemejwe nk’umutoza mukuru uhoraho mu ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru (She-Amavubi), anagirwa Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Rwanda.
Nyuma y’igihe bitegerejwe na benshi bakurikiranira hafi umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryamutangaje.
Casa Mbungo André, yemejwe nk’umutoza mukuru w’amakipe y’Igihugu yose y’Abagore y’Umupira w’Amaguru.
Mu zindi nshingano Mbungo yahawe, harimo Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda.
Uyu mutoza yari aherutse guhabwa Amavubi y’Abagore ubwo yakinaga na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.
Casa yatoje amakipe arimo Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC. Hanze y’u Rwanda, yatoje amakipe arimo AFC Leopards yo muri Kenya na Jamus FC yo muri Sudan y’Epfo.
UMUSEKE.RW