Argentine yanyagiye Brésil ihita ikatisha itike y’Igikombe cy’Isi

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
2 Min Read

Mu mukino warimo amahane menshi, ikipe y’Igihugu ya Argentine ibifashijwemo n’abarimo Julián Álvarez, yatsinze Brésil ibitego 4-1.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri wa tariki ya 25 Werurwe 2025. Abanya-Brésil, bari babanje kwihenura ku banya-Argentine, bavuga ko bazabatsindira iwabo.

Ku munota wa Kane gusa, Julián Álvarez yari afunguye amazamu. Ntibyatinze kandi, E. Fernandez ku munota wa 12, yongeye gusonga Brésil ayitsinda igitego cya Kabiri.

M.Cunha yatsindiye abanya-Brésil ku munota wa 26, ariko ibyishimo ntibyatinze.

Ku munota wa 37, A.Mac-Allister wa Argentine, yayitsindiye igitego cya Gatatu maze ibintu bikomeza kuba bibi ku banya-Brésil.

Igice cya Mbere, cyarangiye ari ibitego 3-1 ndetse ibimenyetso bigaragaza ko ikipe imwe ishobora kunyagira indi.

Gusa si ko byagenze, kuko mu gice cya Kabiri habonetsemo igitego kimwe gusa.

Ku munota wa 71, Giuliano Simeone yasonze mu gikomere cya Brésil, ayitsinda igitego cya Kane ari na ko umukino waje kurangira ari ibitego 4-1.

Abanya-Argentine bahise bakatisha itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Argentine yabaye ikipe ya kane yabonye itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’u Buyapani, Iran na Nouvelle-Zélande.

Byari ibyishimo byinshi 
Gushyamirana byo byari ku rundi rwego
Vini na bagenzi be bagize umunsi mubi
J. Alvarez ni we wafunguye amazamu
Buri kanya Argentine yabonaga izamu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *