UPDATES: Ba Gitifu 4 b’Imirenge basezeye akazi muri Nyamasheke

Ange Eric Hatangimana
Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
2 Min Read
Ibiro by'Akarere ka Nyamasheke

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagera kuri bane banditse basezera ku kazi kabo mu Karere ka Nyamasheke, aya makuru ntabwo “ku mpamvu zabo bwite” ubuyobozi bwabyemereye UMUSEKE.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa 4 b’Imirenge banditse basezera ku mirimo yabo mu gitondo cyo  kuri uyu wa 29 Werurwe 2025.

Abasezeye ni Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Nabagize Justine wayoboraga Umurenge wa Ruharambuga, Bigirabagabo Moise w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wayoboraga Umurenge wa Bushekeri.

UMUSEKE kuri telefoni twavuganye na MUPENZI Narcisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yemeje aya makuru mu kiganiro yahaye UMUSEKE.

Ati “Nibyo, nakurikiranye koko basezeye, ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ine, amakuru avuga ko bazanye amaburuwa yabo basezera, nabajije bambwira ko impamvu bashyizemo basezera… bose bavugaga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.”

Yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere nta we bwari bufite mu nzura yo gukurikirana mu mategeko muri bariya basezeye, Mayor akavuga ko umukozi ashobora kwitanguranwa we ubwe amaze kwisuzuma agasezera.

MUPENZI Narcisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko umukozi usezeye muri buriya buryo, adahita ava mu kazi akagumamo iminsi 30, agategereza ko uwo yandikiye amusubiza iyo iyo minsi irenze umukozi ngo ashobora kwigendera.

Ati “Icyo tugiye gukora nk’Akarere turaza kwicara dusuzume nkanyuma tube twabemerera, bipfa kutarenga iminsi 30, twabemerera cyangwa tukabahakanira kandi umuntu ntiyasezera ngo ahite agenda kuko iriya minsi 30 bayishyiraho kugira ngo abanze atunganye ibyo mu kazi.”

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *