UPDATE: Hamenyekanye ikigenza Gen Muhoozi wasuye u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda aho ari mu ruzinduko rw’akazi, urugendo rwe rwari rumaze iminsi runugwanugwa.

Gen Muhoozi ni Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ndetse n’inshuti ya Perezida Paul Kagame akunda kwita “Uncle”.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Ikinyamakuru Kampala Post kivuga ko Gen Muhoozi azagirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda, ndetse akazanabonana na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi akunze kuvuga ibyo agiye gukora abinyujije ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter aho afite abamukurikira barenga miliyoni, yaherukaga kuvuga ko akumbuye u Rwanda tariki 11 Werurwe, 2025.

Aho yagize ati “Vuba cyane. Nkomeje gukumbura mu rugo heza mu Rwanda.”

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi i Kigali rubaye mu gihe igihugu cye cyohereje ingabo muri Sudan y’Epfo ahamaze iminsi hari intambara hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit na Dr Riek Machar Visi Perezida wa Mbere wa Sudn y’Epfo bahora bahanganye mu ntambara ishingiye ku moko.

Uganda kandi yongereye ingabo zayo n’ibikoresho mu Burasirazuba bwa Congo, ahari intambara y’umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za Leta.

M23 ku wa Gatatu yigaruriye umujyi wa Walikale, hakaba ari ahantu h’ingenzi hari amabuye menshi y’agaciro, ndetse ni ku nzira yerekeza mu mujyi wa Kisangani.

- Advertisement -

Gen Kainerugaba ukunze kugaragaza ko u Rwanda na Uganda ari abavandimwe, muri Kanama 2024 yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Mu bo Gen Muhoozi Kainerugaba yazanye na bo i Kigali ni Brig Gen Asingura Kagoro n’Umunyamakuru, Andrew Mwenda.

Gen Muhoozi aganira na Gen Mubarakh Muganga

UMUSEKE.RW