Burera: Abantu 6 bafashwe binjiza kanyanga n’urumogi mu Rwanda

Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe abantu batandatu barimo n’umwana uri munsi y’imyaka 18, bikoreye litiro zigera kuri 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi.

Bafatirwa mu Mumudugudu wa  Gacyamo Akagali ka Rugali Umurenge wa Rwerere, babivanye mu gihugu cy’abaturanyi.

Bafashwe kuri uyu wa 25 Werurwe 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye muri aka gace, bafatanya na polisi ihakorera kubafata, gusa bamwe batuye hasi kanyanga bari bikoreye baratoroka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, avuga ko abakijandika mu bikorwa byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge batazabihanganira, abagira inama yo kubireka kuko ngo Polisi iri maso.

Yagize ati ”Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa bibi byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka burundu, kuko bitazabahira polisi yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwabyo, kandi turabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu Karere ka Burera, mu gihe abatorotse bakomeje gushakishwa na polisi ku bufatanye n’abaturage.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera