Congo – hageragejwe Coup d’Etats 100 zigamije guhirika Tshisekedi

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabwiye imbaga y’abaturage ko hageragejwe Coup d’Etats 100 zigamije guhirika Perezida Felix Tshisekedi.

Uyu mugabo Mutamba akunze kumvikana avuga amagambo “bamwe bafata nk’ayo gushaka igikundiro” muri politiki.

Muri iyi nama yarimo imbaga y’abantu i Kinshasa, Constant Mutamba yavuze ko mu ntambara ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Felix Tshisekedi yahisemo kutagurisha ubusugire bw’igihugu.

Yavuze ko abanzi b’igihugu bashatse gukora Coup d’Etat ariko “Papa Fashi Beton” (izina yise Perezida Felix Tshisekedi), akomeza guhagarara kigabo.

Ati “Nta tegeko na rimwe yishe, nta Tegeko nshinga na rimwe yishe, impamvu bo batanga basobanura ibikorwa byabo ni iyihe? Yatowe n’abaturage mu mwaka wa 2023, afite manda y’imyaka itanu…abagambanyi b’igihugu biyunze n’umwanzi bagerageje Coup d’Etat inshuro 100…”

Uyu mugabo ibyo avuga ntaho byigeze bitangazwa, gusa tariki 19 Gicurasi, 2024 i Kinshasa habaye “icyo bamwe bise igeragezwa rya Coup d’Etat” abandi bavuga ko “ari ikinamico yateguwe na Perezida Felix Tshisekedi”, aho agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bayobowe na Christian Malanga wishwe icyo gihe, kinjiye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu hatabayeho imirwano kavuga ko kafashe ubutegetsi.

Abo bantu bateye urugo rwa Vital Kamerhe, wari Minisitiri w’Imari banica abarinzi be.

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Imanaturikumwe

    Nta makuru yi mikino mushyiraho