FARDC yagabye ibitero simusiga ku Banyamulenge

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Werurwe 2025, Ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo, barimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, na FDLR, bagabye ibitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu bice bitandukanye.

Bamwe mu baturage bavuganye na UMUSEKE bavuga ko Ihuriro rya FARDC ryateye mu mihana yo mu Bibokoboko ahitwa ku Kabara, Magaja, na Gifurwe, imihana abanyamulenge batuyemo.

Uwo muturage uri aho intambara yabereye yagize ati: “Iyo mihana yose bayitereye icyarimwe kandi nta butabazi buhari kuko abari babarinze barushijwe imbaraga n’abo banzi, barahunga.”

Yavuze ko nta mibare y’abapfuye baramenya kuko abantu bakizaga amagara yabo bahungira ahatandukanye.

UMUSEKE wamenye kandi ko FARDC, FDLR, Wazalendo, n’Ingabo z’Abarundi bagabye ibindi bitero mu mihana yo mu Minembwe ahitwa Irumba na Kivumu.

Uyu yagize ati: “Amarembo yose uhereye iburasirazuba n’iburengerazuba bya Minembwe bayinjiyemo, ubu niho imirwano irimo kubera.”

Uyu muturage avuga ko Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bateye abaturage bari mu nkambi ya Mikenke, ubu bakaba bayitwitse, abayiciwemo bakaba bataramenyekana.

Twagerageje kuvugisha Burugumesitiri wa Commune ya Minembwe, Mukiza Nzabinesha Gad, ariko ihuzanzira (network) ntiyadukundira.

Ibi bitero bikajije umurego nyuma y’aho Twirwaneho isohoreye itangazo ivuga ko yifatanyije na AFC/M23 mu rugamba rwo guharanira kubohora Congo.

- Advertisement -

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2025, nyuma y’urupfu rwa Jenerali Rukunda Michel, ni bwo Twirwaneho yirukanye FARDC n’abayifasha mu bigo bitandukanye byo mu Minembwe.

Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Congo ryongeye kwisuganya nyuma y’aho bamenye ko Umujyi wa Uvira ukiri mu maboko ya FARDC, Wazalendo, n’Ingabo z’u Burundi.

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW.