Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasabye abatuye Umurenge wa Bumbogo, kwirinda ibikorwa bikurura amacakubiri, bakitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’icyasenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, ubwo abagize uru rwego bari mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha ndetse no kubisobanukirwa.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti”Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byiganje.”
Umukozi muri RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, Jean Claude NTIRENGANYA yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside , baharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “ Ubutumwa duha abaturage ba Bumbogo harimo kwirinda ingebitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.Twabasobanuriye neza icyo ari cyo kugira ngo bayimenye, bumve ko ari ibyaha byose bishobora ari mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho , n’ubundi , bikaba ari ibikorwa bikorwa mu mitekerereze yimakaza cyangwa ishishikariza abantu kongera gusubiranamo,hashingiwe ku bwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ubwenegihugu.”
Ntirenganya asobanura ko imigirire iganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside iba igamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bityo abantu bakwiye kuyirinda.
Ati “ Ikintu cyose cyaza kije kudusenya nk’Abanyarwanda bacu, kidusubiza mu bihe nk’ibyo twaciyemo,icyo twabakanguriye ko bagomba guca ukubira nacyo.”
Twongera kubwira abaturage ba hano ko ubazanamo imigirire iyo ari yo yose iganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyangwa imigirire ifitanye isano nayo ko ibyo batagomba kubihishira.”
Yongeraho ko abakuru badakwiye kwigisha abana bato amacakubiri n’ingengabitekerezo ahubwo bakwiye kubakundisha igihugu.
Ati “Kubeshya abana ni ukubashyiramo bwa burozi buhembera rwa rwngo rutari ngombwa. Bwiza umwana ukuri , kuko niba uwawe yarahamijwe uruhare muri jenoside akaba ari kubihanirwa, mubwize ukuri ko hari uruhare rwe yahamijwe, ariko ariyo mpamvu mugenzi we cyangwa uwo muturanye atariho ari. Mubwize ukuri, ye kumva ko ari urwango hagati ye n’abandi .”
Abaturage basobanukiwe , biyemeza gukumira ibyaha
Uwinmana Louise ni uwo wo mu Kagari ka Nyagasozi, mu Murenge wa Bumbogo.
Uyu avuga ko nyuma yo kuganirizwa na RIB biyemeje guhangana n’ikintu cyose cyabasubiza mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Ati “ Icyo nkuyemo ni uko twese nk’Abanyarwanda tugomba kumenya ko turi Abanyarwanda, icyatuma habaho Jenoside tukakirinda hanyuma buri wese akamenya ngo ni gute nabana neza na mugenzi wanjye, tukirinda ikintu cyatujyanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Mu myaka itandatu ishize abantu 3 179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.
Mu mwaka wa 2019 hakurikiranywe amadosiye y’abakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside 402, mu 2021 haza dosiye 378, naho mu 2023 ziba 475, ari na wo mubare munini muri iyi myaka, mu gihe umwaka ushize wa 2024 hari dosiye 461.
Imibare igaragaza ko icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyakurikiranywe mu madosiye 1 308 bingana na 53,9% mu gihe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kiri kuri 20,7%.
Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane muri Mata ugereranyije n’andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi.
Abagaragayeho ibi byaha biganje mu rubyiruko cyane kuko abafite imyaka 14-16 bagize 16,4% mu gihe abafite imyaka 31-40 ari 26,6%.




UMUSEKE.RW