Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF),akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze ndetse anatanga ikiganiro ku baryigiramo.
Gen Muhoozi uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa Kane, yakiriwe n’umuyobozi w’iri shuri rikuru, Brig Gen Andrew Nyamvumba, atambagizwa ibice bigize iri shuri aho yanateye igiti nk’ikimenyetso cyo kubungabunga ibidukikije.
Mu ijambo rye, Gen Muhoozi yagaragaje ubufatanye bukomeye bw’amateka hagati y’u Rwanda na Uganda, butanga umusaruro ushimishije kandi bugaragaza ubushake ibihugu byombi bihuriyeho mu gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose cy’umutekano byahura nacyo.
Gen Muhoozi yagize ati “Hamwe n’ubushobozi bw’ibyo bisirikare byombi bikomeye, nta kibazo na kimwe cyatunanira tubishyizeho umuhate.”
Gen Muhoozi yatanze ikiganiro ku banyeshuri bari gukurikirana amasomo muri iri shuri baturuka mu bihugu 20.
Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko iganisha ku bufatanye mu by’umutekano mu gutegurira Afurika itekanye kandi ifite ingamba mu guhangana n’imbogamizi zabangamira inzira igana imbere.
Gen Muhoozi yashishikarije aba banyeshuri kujya bibanda ku butumwa bwa Pan-Africanism, mu guharanira inyungu z’ibikorwa by’umugabane wa Afurika, kugera ku iterambere ry’abaturage, no guteza imbere ubuvandimwe bw’Abanyafurika bose. Yabasabye gukorera hamwe nk’Abanyafurika kugira ngo babe aba mbere mu kwikemirira ibibazo byabo ubwabo.
Muri uyu mwaka, Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ryakiriye abanyeshuri 108 baturutse mu bihugu birimo Rwanda, Benin, Burkina Faso, Botswana, Repubulika ya Santrafurika, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, South Sudan, Tanzania, Zambia na Uganda.


- Advertisement -
AMAFOTO: MOD
UMUSEKE.RW