Handball U21: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Kosovo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu rurekerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo abagize itsinda ry’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21 mu mukino wa Handball, bafashe urugendo rwerekeza mu Mujyi wa Pristina muri Kosovo.

Bagiye guhagararira Umugabane wa Afurika mu irushanwa Mpuzamigabane (IHF Trophy/Intercontinental Phase).

U Rwanda rwahagurukanye abakinnyi 14 n’abatoza babiri ndetse n’umuganga.

Ni irushanwa rizatangira tariki ya 12 rigeze ku ya 16 Werurwe uyu mwaka. Mu itsinda rya B u Rwanda rurimo, ruzakina umukino wa mbere ku wa 13 Werurwe na Nicaragua, bucyeye rukine na Uzbekistan.

Bagiye guhagararira Umugabane wa Afurika

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *