Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje u Rwanda rufite impungenge z’umutekano w’igihugu kubera imirwano ibera mu Burasirazuba bwa DRCongo, asaba ko kugira ngo ibi bibazo by’umutekano birangire ari uko habanza gukuraho n’akarengane gakorerwa abaturage.
Ibi yabigarutseho kuwa mbere tariki ya 25 Werurwe 2025, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC yiga uko Uburasirazuba bwa DRCongo bwatekana.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Cogo, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Andry Rajoelina wa Madagascar, Dr. Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Matamela Cyiril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, Dr. Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Hakainde Hichilema wa Zambia.
Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamoud yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Hamza Abdi Barre, uwa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço ahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Tété António, na ho Salva Kiir Mayardit ahagararirwa na Minisitiri ushinzwe EAC Deng Alor Kuor.
Ni inama ahanini yagarutse ku kwemeza imyanzuro yafashwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’ingabo bo muri iyi miryango, irebana no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Ibaye nyuma y’iminsi hari agahenge hagati y’ingabo za Leta FARDC ndetse na AFC/M23.
Leta ya DRCongo mu bihe bitandukanye yakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga no gufasha M23.
Icyakora rwo ruvuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kwirinda ibitero bya FARDC n’abo bafatanya barimo FDLR ,Wazalendo n’abandi.
Umukuru w’Igihugu wari witabiriye iyi nama, yagarutse ku kuba u Rwanda rugikomeje kugaragaza impungenge z’umutekano warwo kuko hakiri ibishaka kuwuhungabanya , agaragaza ko bikwiye gukemuka.
Yagize ati “U Rwanda ruracyafite impungenge ku mutekano wacu, kandi iki kigomba gukemurwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na RDC ubwayo. Iyo tuvuga ubusugire no kubaha imbibi, ibyo bigomba gukorwa kuri buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa imbibi n’ubusugire bwacyo.”
- Advertisement -
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Iyo ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo biri no ku bandi barimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka.”
Perezida Kagame yasabye ko buri umwe akwiye kugira uruhare ngo ibibazo by’umutekano muri Congo birangire.
UMUSEKE.RW